Wisdom Schools yatangiye imyiteguro y’ibizamini bya leta itsindisha 100%

Ubuyobozi bwa Wisdom Schols buvuga ko imyiteguro y’ibizamini bya leta kandi ko nta kabuza biteguye gutsindisha 100% nk’uko basanzwe batsinda kuko nta kibuze ngo abana bakore amateka nk’ayababanjirije muri ibi bizamini.

Ubusitani bwa Wisdom School hamwe mu hafasha abana kuruhuka no gukora neza

Mu gihe abanyeshuli basoza amashuli abanza n’abasoza icyiciro cya mbere cy’amashuli yisumbuye bitegura gukora ibizamini bya leta ari nabyo bisoza ibi byiciro, abarezi, abanyeshuli n’abarerera muri Wisdom Schools bo bavuga ko bakomeje kubwitegura neza kandi ko nta kabuza bazabitsinda 100%.

Umuyobozi wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie avuga ko imyiteguro yatangiye kare kandi yizeye ko bazatsindisha 100% nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Iyo dutegura umwana wiga hano tumutegurira kuba yaba ahantu hose ku isi kandi neza, ibizamini bakora hano ntabwo bitegurirwa aha ahubwo twe turabigisha bagategurirwa n’abandi barium mpuzamahanga kuko tugerageza guhuza porogaramu mpuzamahanga, iyo urebye uko ibizamini bya leta biba biteguye n’uko abana bacu twabateguye kandi tukibategura, usanga nta kabuza bazabitsinda neza s100% nk’uko bakuru babo bababanjirije babitsinze”

Akomeza ashimira ubufatanye by’abarezi n’ababyeyi barerera muri Wisdom Schools kuko abona ariryo banga ryo gutsinda kandi neza.

Ati “ Sinabura gushimira abafatanyabikorwa bacu bakomeye aribo babyeyi kuko mu burezi haba hakenewe amashyiga atatu ariyo; Umubyeyi, umurezi n’umwana, aba rero bakora ibishoboka byose bakitanga natwe tukitanga kandi bifasha aba bana tuba turera”

Muri uyu mwaka w’amashuli wa 2018, abanyeshuli bo muri Wisdom Schools bagera ku 169 bazakora ibizamini bisoza amashuli abanza, harimo 135 biga mu ishami rya Musanze, 20 biga mu ishami rya Nyabihu riri muri santeri ya Mukamira na 14 biga mu ishami rya Rubavu riri muri santeri ya Mahoko hakiyongeraho abanyeshuli 44 bazakora ibizamini bisoza icyiciro cy ambere y’amashuli yisumbuye biga mu ishami rya Musanze.

Kuva mu mwaka wa 2012, abanyeshuli bo muri Wisdom Schools batangira gukora ibizamini bya Leta, bose uko ari 772 batsinze 100/100.

 

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *