Umuntu ntagakene ku mufuka ngo anakene mu mutwe- Padiri Dr. Hagenimana

Umuyobozi w’Ishuli Rikuru ry’Ubumenyi ngiro Ines Ruhengeri, Padiri Dr. Hagenimana Fabien yasabye abiga muri iri Shuli kudakangwa n’ubukene bw’amikoro ahubwo bakabusimbuza ubukire bw’ubumenyi bahabwa.

Muri iki gikorwa hari n’abamuritse umushinga wa Robot ifasha abantu guterura ibintu

Ubwo hamurikwaga impano zishingiye k’ubumenyi abanyeshuli bo muri Ines Ruhengeri baba bafite Carrer day kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, aba banyeshuli basabwe kudakangwa n’ubukene bw’amikoro ahubwo bakabusimbuza ubukire bw’ubumenyi n’amahirwe bafite.

Umuyobozi wa Ines Ruhengeri Padiri Dr. Hagenimana Fabien yagize ati “Umuntu ntagakene ku mufuka ngo anakene mu mutwe, kuko n’abakire tubona uyu munsi bafite aho bahereye kandi akenshi usanga hadakanganye cyane, dushaka Kaminuza iba umusemburo w’iterambere kandi abagaragaje imishinga myiza tuzakomeza kubaba hafi no kubafasha kugera kuri byinshi bikenewe”

Bamwe mu bamuritse ibyo bakora, bemeza ko nabo ubwabo basanga bakwiye gutanga umusanzu ufatika ku Gihugu kuko amahirwe n’ubumenyi bahabwa harimo ibisubizo by’ibibazo usanga byibasiye Umuryango Nyarwanda.

Niyonkuru Vivens ni umwe muri bo wamuritse umushinga w’ubworozi bw’inkoko zitanga inyama, avuga ko boroye izigera kuri 300 kandi bahaye akazi abantu 8.

Ati ‟Umushinga wacu ni uw’ubworozi bw’inkoko zitanga inyama, mu gihe cy’ukwezi kumwe zitangira kuribwa, birumvikana niba dushobora kwihaza ku nyama nta kibazo cy’imirire mibi yakongera kurangwa mu gihugu kandi dushobora no kujya tugemura hanze tukinjiza amadovize igihugu kigatera imbere”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul avuga yashimiye Ines Ruhengeri k’umusanzu wayo mu iterambere ry’umuturage kandi ko na leta atazahwema gufasha abafite ubushake bose mu guteza imbere igihugu

Yagize ati ‟Umunyarwanda wese ugaragaje ko akora ibibasha guteza imbere igihugu cyacu, tumuri inyuma yaba ku nama n’ubundi bushobozi”

Uyu munsi w’imurika bikorwa muri Ines Ruhengeri ubaye ku nshuro ya 7 ufasha abawitabira kwerekana ibyo bakora no kubahuza n’abaguzi babyo.

Kuva Ines Ruhengeri yashingwa mu 2003 imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 6059 abenshi muri bo barikorera abandi bakora mu bigo bikomeye bitandukanye babikesha ubumenyi bahakuye.

 

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *