Umuhanzikazi Odda Paccy yambuwe ubutore azira kubangamira umuco Nyarwanda

Nyuma y’uko Umuhanzikazi witwa Odda Paccy ashyize hanze ifoto yavugishije benshi, Komisiyo y’igihugu y’itorero yahise imwambura  izina ry’ubutore yari yarahawe imushinja kubangamira umuco.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bamporiki Edouard rivuga ko uyu Uzamberumwana Odda Paccy atakiri Indatabigwi uhereye none taliki 24 Ukwakira 2018.

Umuhanzikazi Uzamberumwana Odda Paccy yakunze kugaragaza kenshi imyambarire itaravuzweho rumwe na rubanda aho bamwe bamushinjaga kurengera akaba yambuwe Ubutore nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye ikavugwaho byinshi bamwe bamushinja gushishikariza abantu ubusambanyi.

Kuri ubu turacyagerageza kuvugana na Odda Paccy kuko ntacyo yari yatangaza kuri iki cyemezo cyamufatiwe

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *