Sobanukirwa n’amavuta safe oil atagira ingaruka k’ubuzima

Kompanyi RATA  Rwanda yongerera agaciro umusaruro ibinyujije mu bushakashatsi, yashyize ku isoko amavuta aribwa ya safe oil afite ubushobozi bwo kurinda umubiri kandi ntatere n’ingaruka kuko ashobora no gukoreshwa n’abafite ikibazo cy’umwijima na biyabeti.

Amavuta Safe Oil yahogoje benshi mu imurikagurisha ryaberega Musanze

RATA Rwanda, Research in Agriculture Talent isanzwe izobereye mu kongerera agaciro umusaruro w’ibihingwa ivuga ko kuva aya mavuta ya safe oil atunganywa hifashishije igihingwa cy’ingano atunganyijwe ku buryo ashobora gukoreshwa n’abantu bose n’ababa bafite ibibazo byo kuba barwaye umwijima cyangwa diyabeti bakunze gusabwa kwirinda amavuta.

Umuyobozi wa RATA, Nikubwayo Yves yagize ati “ Amavuta ya safe oil tuyakora mu gihingwa cy’ingano, afite akamaro ko gutuma urwungano ngogozi rukora neza, afasha abafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, atuma impyiko zikora neza kandi n’abafite diyabeti cyangwa abarwaye umwijima bashobora kuyakoresha kuko agabanyijemo isukari kamere ubundi ikunze kugaragara mu binyampeke”

Kompanyi ya RATA Rwanda, isanzwe ikora amavuta y’inzuzi, isosi y’itomati izwi nka Ketch up, Makaloni, Amavuta asigwa k’umugati confiture n’isukari ya Betrave hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’ababa barabujijwe bimwe mu biribwa kubera uburwayi bafite.

Kuri ubu aya mavuta ya safe oil aboneka mu maduka ya Riaf Kigali, Cosmos i Nyamirambo, Petite Bariere Rubavu no k’umuryango wa 70 mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, aho abifuza kuagura bashobora no guhamagara kuri Telephone igendanwa ya 0784321907 akoroherezwa kuyabona.

Amavuta Safe Oil yahogoje benshi mu imurikagurisha ryaberega Musanze
Bimwe mu biribwa bitunganywa na RATA Rwanda
Umuyobozi wa RATA, Nikubwayo Yves yerekana amavuta ya Safe Oil

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *