Ruhango: Akarere kiyambaje abafatanyabikorwa mu kurandura ubukene bukabije ku miryango isaga ibihumbi 17

Akarere ka Ruhango kasabye abahagarariye imiryango itari iya leta n’abikorera ko buri wese yagira uruhare rufatika mu kurandura ubukene bukabije bwibasiye imiryango isaga ibihumbi 17.

Bamwe mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Imiryango itari iya leta n’abikorera bo muri aka Karere yateranye kuri uyu wa mbere taliki 8 Ukwakira 2018, yari igamije kurebera hamwe uko iyi miryango yakurwa mu bukene bukabije buri wese abigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yagarutse kubyo bifuje kugaragariza aba bafatanyabikorwa avuga ko hakenewe ingamba zihamye zo kugera kuri buri muryango no kuwukurikirana kugira ubashe kuva mu bukene bukabije.

Yagize ati “Twifuje kugaragariza abafatanyabikorwa bacu ibibazo bidukomereye, n’uruhare bakwiye kugira mu kubikemura, turifuza ko twafatanya buri wese akabigiramo uruhare imiryango isaga ibihumbi 17 abayigize bakabaho mu buryo bishimiye, abacuruzi bakorane n’abafite ubushobozi bwo kubagurira, amadini afite abayoyoke bishimiye ubuzima babayeho by’umwihariko ku mirire mibi n’igwingira ry’abana riri ku kigero cya 41%”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama nabo bebeza ko kurandura ubukne bukabije bishoboka ariko bisaba ubufatanye bw’inzego zose.

Sezibera Kamanzi ni umwe muri bo, yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye ariko burya iyo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ntabwo twajyaga tugiha umwanya ariko ubu twunguranye ibitekerezo kandi buri wese yumvishe icyo gukora iyi miryango tuzagerageza kuyizamura kuko gutera imbere kwabo niko kwacu”

Muri Kamena 2016, MINALOC yagaraje ko Akarere ka Ruhango kaza wa 18 mu gihugu mu kugira abakene bakabije bangana na 12,8% mu gihe abakene bakanyakanya ari 35,5%

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *