Rubavu:Abakuze n’abato barishimira uruhare rw’amasomoro mu kwiyungura ubwenge

Bamwe mu bakuze n’abakiri bato bo mu karere ka Rubavu barashima uruhare rw’amasomero mu kwiyungura ubwenge bagasba ko amasomero yakomeza kwiyongera kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Manishimwe Eric umwe mu bakunze gukoresha amasomero

Ababyeyi batuye mu Karere ka Rubavu bafite abana biga mu mashuri atandukanye, bavuga ko bishimira uruhare rw’amasomero mu kongera ubumenyi, ariko bagasaba ko aya masomero yakongerwa akagezwa ku rwego rw’umudugudu hagamijwe gufasha abantu kuyagana badakoze ingendo ndende.

Kanyankore Nadia ufite umwana wiga muri Ecole Belge iherereye mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi, yagize ati”Turashima uburyo isomero rihari ridufasha mu gutuma abana bacu biyungura ubwenge, kandi natwe riradufasha icyo dukora ni ugushishikariza abana gukunda gusoma ariko wareba ugasanga n’ubundi hari ikibazo cy’uko kubona amasomero ahagije kigihari”

Manishimwe Eric umwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye we yemeza ko isomero rya Vision Jeunesse Nouvelle ari naryo rihari  mu karere ryabafashije kuba bakwihugura ndetse ngo byunganira ubumenyi bakura mu mashuri.

Ati ”Gusoma biranyunganira cyane bimfasha kumenya byinshi kuko nyuma yo kwigishwa nshaka n’uburyo nasoma bigatuma ndushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ibyo nize ari nabyo nkangurira buri wese  kuko birafasha cyane”

Musongo Jeb umuturage utuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu bakuze bagana isomero yemeza ko gusoma ari ukwiga kandi kwiga ari uguhozaho.

Yagize ati ”Gusoma ni ukwiga kandi kwiga ni uguhozaho ndakuze ariko ngeraheza gushaka umwanya nkambuka ku buryo rimwe mu cyumweru ngomba kugera mu isomero, dushima uburyo leta y’uRwanda yoroheje ibintu igashyiraho uburyo hari aho usanga hari ibitabo ndetse na murandasi bituma tuza tugafashwa ugataha unyuzwe”

Furere Hagenimana Alexis, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Urubyiruko mu karere ka Rubavu Vison Jeunesse Nouvelle, we yagize ati ”Hano twashyizeho uburyo bufasha urubyiruko kuba rwabona ibitabo byifashishwa mu kubungura ubwenge kandi n’abashaka gukoresha murandasi biba byoroshye cyane kuko nabo barakora kandi nta kiguzi, bituma ingeri zose ziyungura ubwenge kandi tunashishikariza buri wese kugira umuco wo gusoma

Uyu muyobozi akomeza akangurira buri wese kugira umuco wo gusoma no kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse akanasaba ko amasomero yarushaho kongerwa mu bice bitandukanye kugira ngo bifashe n’abatoroherwa kuba bahagera.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abakuze n’abato kurushaho kwimakaza umuco wo gusoma kuko bizamura urwego rw’ubumenyi baba bafite.

 

Olivier Rwamukwaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *