Rubavu: Imiryango itari iya leta ikora ku bijyanye n’ubutabera yiyemeje kunoza imikoranire n’inzego za leta bahuje inshingano

Imiryango itari iya leta ikora ku bijyanye n’ubutabera yiyemeje gushyira hamwe no kunoza imikorere n’izindi nzego za leta bahuje inshingano bagamije kurushaho kunoza ubutabera buhabwa abaturage.

Mu biganiro byahuje iyi miryango na Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Ubutabera ku rwego rw’Akarere ka Rubavu byo kuva kuwa 28-29 Mutarama 2019, bigamije kurebera hamwe uko hanozwa imikoranire ngo umuturage ahabwe ubutabera bwuzuye, byateguwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) k’ubufatanye na Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD), Health Development Initiative n’indi.

Umuyobozi wa IMRO Aimable Mwanakawe avuga ko ikigamijwe murio ibi biganiro ari uguhuriza hamwe imbaraga no kureba ahaba hari integer nke ngo hakosorwe agasaba imiryango itari iya leta ikora ibijyanye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntyu kurushaho gufatanya no guhana amakuru bagafasha abaturage gukemura ibibazo baba bafite.

Yagize ati “Ikigamijwe muri ibi biganiro ni ukurushaho kureba uburyo hanozwa uburyo bwo guhuza no guhana amakuru ku bibazo biba byarakozweho, hagamijwe kugabanya umurongo wasangaga ahantu henshi bashaka kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu ukibaza niba izi nzego zitakoraga kandi akenshi baba barakikozeho ariko ntibahane amakuru bityo ugasanga hari n’abaturage baba basiragira mu nzego zitandukanye”

Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, Muragijimana Desire asaba abaturage kudakomeza kwigomeka ku myanzuro y’inkiko mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa by’ibyemezo ziba zafashe kuko hari abakigaragaza izi ngeso bikabaviramo gutakaza umwanya wabo ndetse bakagwa no mu bihano bikaze.

Ati “Dukeneye ubufatanye n’iyi miryango tugasobanurira abatiurage amategeko ariko nabo turabasaba kujya bagerageza gukemura ibibazo bitagombeye inkiko kandi n’igihe bazivuyemo bakubahiriza imyanzuro iba yafashwe kuko hari abakigomeka ku myanzuro yazo bikabaviramo ibihano bikomeye”

Ingingo ya 230 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko,

Umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi batari bafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2).

Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi bitwaje intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5). Ibihano bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo, ntibihabwa umuntu waretse ibikorwa byo kwigomeka akimara kubisabwa n’ubuyobozi iyo nta ruhare yari afite mu buyobozi bw’ibyo bikorwa.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *