Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Nyakiriba yahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahagaritse Hagenimana Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atatu bumushinja guhishira abangiza ishyamba rya Gishwati.

Ishyamba kimeza rya Gishwati

Amakuru y’ihagarikwa ry’uyu munyamabanga nshingwabikorwa yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko yahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku makosa ashinjwa yo guhishira abacukura amabuye y’agaciro muri iyi pariki bakanatemamo ibiti.

Yagize ati “Twabanje kumusaba ibisobanuro mu nyandiko ku makosa ashinjwa ariko ntibyatunyura, twamuhagaritse amezi atatu nk’uko biteganwa n’itegeko mu gihe tugishakisha amakuru ku makosa ashinjwa, narangira nibwo tuzafata umwanzuro wa nyuma”

Ishyamba cyimeza rya Gishwati rifite ubuso bwa hegitari 1570 zigize Pariki y’Igihugu.

Iri shyamba rya Gishwati rikora ku Turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero.

Amabwiriza ya Minisitiri agena uburyo amashyamba yo mu karere k’ubuhumekero bwa za Pariki, ayo mu nkengero z’imigezi, inzuzi n’ibiyaga asarurwa cyangwa akurwamo ibiyakomokamo, utabyubahirije akamburwa uburenganzira yahawe kandi agategekwa gusana ibyo yangije byatewe n’ibikorwa bye cyangwa gukoresha nabi uruhushya yahawe.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *