Rubavu: Abaturage ba Gisenyi na Goma begerejwe serivisi za Kanseri na ADN

Mu karere ka Rubavu hafunguwe Laboratoire izajya ifasha abaturage ba Gisenyi na Goma mu gutanga ibizami bya ADN n’izindi ndwara zikomeye nka Kanseri, Diyabete byatumaga bajya hanze y’igihugu byose bikazajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi Laboratwari izafasha abatuye Imijyi ya Rubavu mu Rwanda na Goma muri Congo kurushaho kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane bipimisha zimwe mu ndwara usanga zifitwe n’abantu ariko bo bakaba batabizi.

Dr ahmed Kalebi uhagarariye Lancet Laboratory muri East Africa akangurira abantu kwipimisha kuko ahanini usanga abantu bakuru bagendana indwara zidakira cyane cyane kanseri kandi batabizi.

Ati “Ubundi usanga abantu bagendana kanseri kubera kutabimenya by’umwihariko abagore n’abagabo bageze mu myaka 50 na 70 ariko bipimishije  bakabimenya kare bakira, ndabashishikariza kwipimish hakiri kare kuko iyi serivisi twayibegereje’’

Akomeza avuga ko ahanini ku bagore bakuze bibasirwa na kanseri y’ibere naho abagabo bakuze bakibasirwa na Kanseri yo mu bugaboo (Prostate) ariko babashije kujya bipimisha bikamenyekana bavurwa bagakira.

Kabunda Jerôme uturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko ubu bagiye kujya baza Gisenyi mu gihe ibizamini bya Kanseri na ADN byabasabaga kujya mu buhinde.

Ati’’ubundi twebwe iwacu abantu bari bamenyereye kujya gutanga ibizami bya kanseri cyangwa ADN mu buhinde ariko kuba ubu bibashije kuboneka hafi yacu mu Rwanda bizadufasha cyane kuko usanga abantu bakuze iwacu baba bafite indwara zikomeye’’

Umulisa Francine umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rubavu, avuga ko izi serivisi zigiye gufasha abaturage bo mu karere kuko batazongera gukora ingendo ndende bajya kuzishakira ahandi.

Ati “Iyi Laboratoire izadufasha kuko twari dusanzwe dufite amavuriro n’ibitaro bya Gisenyi ariko hari ibizamini batagiraga ariko bitabujije ko umurwayi yajyayo umuganga akabimwandikira ugasanga biramugoye ariko ubu aho kugira ngo wa murwayi ajye kubifatisha i Kigali cyangwa hanze ubu azajya abibona hafi kandi vuba uburwayi bwe bubashe kuba bwavurwa kandi hakiri kare”

Ntezimana Protais umuyobozi wa Lancet Laboratories mu Rwanda avuga ko kenshi bagiye basabwa serivisi nyinshi n’abatuye muri iyi Mijyi ariyo mpamvu bahisemo kuzibegereza bagamije kubafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze kandi bazakomeza kurushaho guharanira icyateza imbere aba baturage babarinda ibishobora kwangiza ubuzima bwabo.

Ku birebana n’ibizamini bya ADN abaturage bazajya bategereza ibisubizo mu gihe cy’ibyumweru bitatu bitware  amafaranga y’u Rwanda 311.900 frw ku muryango mu gihe bajyaga birenza icyo gihe bikatwara amafaranga menshi.

Umulisa Franine ushinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu
Dr ahmed Kalebi uhagarariye Lancet Laboratory muri East Africa
Bimwe mu byuma bizajya byifashishwa

Rwamukwaya Olivier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *