Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma abasaba guhindura ubuzima bw’abaturage

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma abasaba guhora bazirikana ko guhindura ubuzima bw’abaturage ari inshingano bafite bagomba guhoza ku mutima.

Mu muhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi kuri uyu wa gatanu taliki 19 Ukwakira 2018 Perezida Kagame yagize ati “Guhindura igihugu cyacu n’ubuzima bw’abaturage bacu ni akazi dukwiye kuba dukora buri munsi. Tugomba gushyira  mu bitekerezo byacu ko tugomba gukora tugahindura ubuzima bw’abaturage bukaba bwiza, bitari ubwacu”

Perezida Kagame kandi yashimye abasoje imirimo yabo asaba abagiye kuyitangira kubakira ku byagezweho.

Ati “Ndashimira abayobozi bashya indahiro bamaze kutugezaho, no kuba bemeye inshingano ziremereye zo gukomeza gukorera Igihugu cyacu. Ndashimira kandi n’abarangije inshingano zabo, bamwe ndetse bakaba bahawe izindi. Ababasimbuye bazubakira ku byo mwakoze”

Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga bal eta 9 abagore bagize 50% byayo.

Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Solina Nyirahabimana Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *