Perezida Kagame asanga kuba Afurika ihora isaba ibyo ifite ari ugutsindwa mu myumvire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama ihuje abahoze ari abakuru b’ibihugu, Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) n’abandi banyacyubahiro bayitabiriye.

Perezida Kagame yagize ati “Muri Afurika, mu by’ukuri, dufite ibyo dukeneye byose. Ibibura, dufite ubushobozi bwo kubigeraho. Ariko usanga dukomeje kugira imyumvire y’uko ntacyo twageraho hatabayeho inkunga y’amahanga, akenshi usanga twirirwa dusabiriza ibintu tunafite hano iwacu. Ibi tugomba kubibona nko gutsindwa mu myumvire yacu”

Perezida Kagame kandi yifashishije urugero rw’imisoro y’imbere mu gihugu, yakomeje abibutsa ko politiki nziza igomba kuba ishingiye ku gukora iv\cyo abaturage bakeneye kandi babigizemo uruhare.

Ati “Ibi ntabwo bisaba ubumenyi buhambaye, ahubwo bijyana no kubaka icyizere mu baturage ko amafaranga yabo azakoreshwa uko bikwiye. Aha niho politiki nziza ishingira, politiki ishingiye ku muturage”

Abahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, barimo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Dr Mukhisa Kituyi, Armando Guebuza na Joaquim Chissano bigeze kuyobora Mozambique, Mohamed Moncef Marzouki wahoze ari Perezida wa Tunisia na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) n’abandi batandukanye.

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *