Nyabihu: Bahagurukiye kurandura burundu ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA

Akarere ka Nyabihu kavuga ko k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa bako mu by’ubuzima bahagurukiye kurandura burundu ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida hibandwa k’urubyiruko.

Urubyiruko rwishimiye gahunda yo gupimwa basanzwe iwabo

Mu bukangurambaga bwakozwe na Imbuto Foundation, bugamije kwigisha urubyiruko uburyo bwo kwirinda ubwandu bushya rukangurirwa kumenya uko ruhagaze, mu Mirenge ya Bigogwe, Shyira, Mukamira na Rambura yo mu Karere ka Nyabihu kuva taliki 13-18 Ugushyingo 2018, urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu kwirinda no kurinda umuryango Nyarwanda hagamijwe kudatakaza imbaraga z’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bahereye k’urubyiruko ariko intego bihaye ari uko mu myaka itatu iri imbere muri aka karere ubwandu bushya buzaba amateka.

Yagize ati “Ubu twahereye k’urubyiruko ariko dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, turifuza ko mu myaka itatu tuzaba twagejeje ku gipimo cya zeru cy’ubwandu bushya, iyi gahunda yo gupima abantu no kubakangurira kwirinda Virusi itera Sida babegereye aho bakunze guhurira izakomeza gukorwa ku buryo n’abatitabiraga kujya ku bigo nderabuzizima izabageraho byoroshye”

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda rwemeza ko iyi gahunda yo kubapima babasanze hafi y’aho batuye ifasha benshi kuko hari abatipimisha mu buryo busanzwe kubera imbogamizi bahura nazo hari n’abakigira isoni zo kujyayo.

Nsengiyaremye Evariste ni umwe muri bo, agira inama urundi rubyiruko ko rwakwipimisha rukamenya uko ruhagaze bityo bikarufasha kumenya uko rwitwara.

Ati “ Si ubwa mbere nipimishije ariko usanga uburyo busanzwe bwo kujya ku kigo nderabuzima hari abakibutinya kuko nkanjye nagiye kwipimisha nsanga ninjye njyenyine bintera isoni ariko hano turi benshi bari guhita badukorera kandi bagahita baguha n’igisubizo, inama naho urubyiruko ni uko bakwipimisha bakamenya uko bahagaze rugafata n’ingamba zo kurandura Sida”

Nyiransengimana Pascaline w’imyaka 20 y’amavuko we avuga ko yatinyaga kujya kwa muganga ngo batamuseka ariko kuba babegereye byamutinyuye agashimishwa no kuba amenye uko ahagaze.

Yagize ati “Nishimiye iyi gahunda kuko menye uko mpagaze, ni ubwa mbere nipimishije kuko natinyaga kujya kwa muganga ngo batanseka bakambaza icyabinteye kandi ndi umukobwa”

Muri ubu bukangurambaga, Umuryango Imbuto Foundation wafashije urubyiruko rugera kuri 939 kwipimisha Virusi itera Sida biyongera ku bandi 854 bapimwe mu kwezi kwa cumi 2018, naho abagera ku bihumbi 10 bahabwa ubutumwa bwo kwirinda kwandura no gukwirakwiza iyi Virusi binyuze mu makinamico.

Abitabiriye bahabwaga ubutumwa bwo kwirinda kwandura no gukwirakwiza iyi Virusi binyuze mu makinamico

Joselyne Uwimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *