Ngororero: Abana b’abakobwa basaga 100 bo mu Murenge umwe batewe inda zitateganyijwe

Abana b’abakobwa basaga 100 bo mu Murenge wa Kabaya bamaze guterwa inda muri uyu mwaka wa 2018.

Santeri ya Kabaya aho aba bana baba biganje

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero bushishikariza abaturage gutanga amakuru y’abakomeje guhohotera abana b’abakobwa bakiri bato bakabatera inda.

Umukozi w’Umurenge wa Kabaya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwizeye Prospeur, avuga ko bakomeje kwita kuri aba bana kandi ko bazakomeza gukurikirana n’abagabo baba babigizemo uruhare ngo batabwe muri yombi babiryozwe.

Yagize ati “Twashyizeho ingamba zo gufasha abana b’abakobwa barenga 100 batewe inda bahohotewe tubashakira imyuga yo kubateza imbere kandi twashyize n’imbaraga mu gukurikirana abagabo n’abasore bakekwaho kuzibatera kugira ngo batabwe muri yombi, icyo dusaba abaturage ni uko bajya batanga amakuru hakiri kare birinda guhishira ababa baziteye”

Bamwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge bo banenga imyitwarire ya bamwe muri bagenzi usanga bazi neza ibi bibazo ariko bagahita kubikemura mu bwumvikane bw’imiryango.

Nirere Clemance yagize ati “Iyo urebye aba bana batewe inda usanga ababyeyi babo baba bazi amakuru ariko bagashaka kubikemurira mu miryango ngo bumfikane, ibi bikomeza kugira ingaruka ku bana kuko hari n’ubwo bahitamo kumushyingira akiri muto”

Muri aya mezi 10 gusa ya mbere ya 2018, abakobwa barenga 100 bo mu Murenge wa Kabaya bari hagati y’imyaka 15 na 20 bamaze guterwa inda zitateguwe Ubuyobozi bw’Akarere bukaba buvuga ko bwahagurukiye  iki kibazo n’ubwo abagabo 2 gusa aribo bamaze gutabwa muri yombi ngo babiryozwe.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *