Musenyeri Kambanda yasimbuye Arkiyepiskopi Ntihinyurwa wa Kigali

Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo niwe wahawe kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali asimbuye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yari uyiyoboye imyaka 22.

Musenyeri Antoine Kambanda ahawe iyi mirimo  nyuma y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Antoine Kambanda w’imyaka 60 yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikiddiyosezi ya Kigali.

Musenyeri Antoine Kambanda yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare, ahabwa ubupadiri tariki 8 Nzeri 1990,  na Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga. nibwo yahawe inkoni ya Gishumba.

Aje asimbura kuri uyu mwanya mugenzi we Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari wayoboraga Arikidiyoseze ya Kigali kuva mu 1996 nawe waje avuye k’Ubushumba bwa Diyoseze ya Kibungo yari amazeho imyaka 16.

Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *