Musanze:Ubuhamya bwa Nyirahabizanye wabaga mu nzu y’uruyuzi rw’ikidodoki ubu akaba yinjiza ibihumbi 200 ku kwezi

Umubyeyi Nyirahabizanye Agnes w’imyaka 56 utuye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Cyuve, avuga ko yamaze imyaka irenga ibiri aba mu nzu y’uruyuzi rw’ikidodoki ariko ubu akaba amaze kwiteza imbere kuko yinjiza amafaranga agera ku bihumbi 200 ku kwezi kandi yamaze no kwiyubakira inzu igezweho abikesha amahugurwa yahawe.

Nyirahabizanye Agnes wabayeho mu buzima bubi ubu akaba yariteje imbere abikesha umuryango wa FPR Inkotanyi

Nyirahabizanye avuga ko yabagaho mu buzima bumushaririye kuko atagiraga aho aba, bituma ashinga ibiti atera uruyuzi rw’ikidodoki rurandaranda hejuru yabyo, abanamo n’abana be batanu yari afite.

Nyirahabizanye yagize ati “Nabayeho igihe kinini  umuryango wanjye urya ari uko naciye inshuro, ntaha mu kazu k’ibiti bizengurutswe n’uruyuzi rw’ikdodoki, naje kuva muri ubu buzima Umuryango wa FPR Inkotanyi umpaye amabati 30 banyubakira inzu, nyuma y’igihe gito bampa inka ya kijyambere, ubu sinkiri Agnes wo mu kidodoki, ahubwo ndi munzu ifite amazi n’umuriro”

Akomeza avuga ko yaje no guhabwa amahugurwa yo kwihangira umurimo kandi ko kuri ubu yayabyaje umusaruro kuko akora ubuhinzi n’ubworozi bumwinjiriza agera ku bihumbi 200 ku kwezi.

Ati “Nahawe amahugurwa yo kwihangira umurimo mpera ku bworozi bw’inkoko naka inguzanyo y’ibihumbi 100 ndakora none ubu nabaye umuhinzi mworozi w’umwuga ku buryo ninjiza arenga ibihumbi 200 ku kwezi, maze kwiyubakira indi nzu y’ubucuruzi ku muhanda, icyo nabwira abandi bagore nibatinyuke bizigamire bakorane n’ama banki kuko abagore turakizewe ubundi biteze imbere”

Mwiseneza Aimable ni umuturanyi w’uyu mugore avuga ko uyu mugore yabahaye isomo rikomeye kuko ubu asigaye ari intangarugero mu bukungu mu gihe mbere bari bamuzi nk’intangarugero mu bakene.

Ati “Nyirahabizanye yaduhaye isomo rikomeye kuko mbere yari umukene ukabije tumuha akazi gasuzuguritse ndetse n’imfashanyo ariko ubu ni intangarugero mu bukungu ahubwo asigaye ariwe udukoresha mu mirimo ye y’ubuhinzi n’ubworozi”

Mu Karere ka Musanze habarirwa abagore basaga 1500 bo mu Murenge wa Muko bahoze mu cyiciro cy’abakene bakabije baterwaga n’amakimbirane yo mu ngo ariko ubu bemeza ko basezereye ubukene nyuma yo guhabwa amahugurwa abafasha kwiteza imbere bagatinyuka bakizigamira babinyujije mu bimina n’amatsinda abandi bakagana ibigo by’imari bikabaguza.

 

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *