Mineduc yasabye abarezi kutirukana cyangwa ngo basibize abana uko biboneye

Minisiteri y΄uburezi yasabye abafite aho bahurira n΄uburezi bo mu Karere ka Musanze kubahiriza amabwiriza birinda gusibiza abana batabanje kumenya impamvu ibatera gutsindwa no kubirukana ku mashuri.

Abafite aho bahurira n’uburezi mu Karere ka Musanze

Mu gikorwa cyo gutangiza icyiciro cya gatatu ku bukangurambaga mu burezi bufite ireme; cyabaye kuya 11 Nzeri 2018,cyatangijwe n΄umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y΄uburezi Dr.Isaac Munyakazi ushizwe amashuri abanza n΄ayisumbuye , yavuze ko kutubahiriza aya mabwiriza bidindiza ireme ry΄uburezi.
Yagize ati ” Mubyiciro bibiri bishize hakozwe ubukangurambaga, hari aho ugera ugasanga hari ibyakozwe, hari n΄ahandi usanga nta cyahindutse, ubu rero aho turi bubisange ni ugufata ibyemezo, ikindi ntabwo umwana agomba gusibizwa utabanje kumenya igituma atsindwa kuko hari n΄ubwo abarezi baba babigizemo uruhare, cyangwa yirukanwe ku ishuri, iyo bigenze gutyo baba bamwohereje mu muhanda kandi nta bana tugikeneye ku mihanda, ntabwo uburezi bwatera imbere hagikorwa ibintu nkibi kuko bigira ingaruka ku bana, hagiye kubaho impinduka”
Umuyobozi w΄Ishuri ribanza rya Rungu, Twahirwa Apollinaire yemeza ko gusibiza umwana atari ikibazo ahubwo ikibazo ari uko bikorwa.
Ati “Ntabwo gusibiza umwana ari ikibazo, ahubwo ikibazo ni ukubikora utazi impamvu yabyo, aho niho twasobanuriwe uburyo ugomba kwinjira mu kibazo ukamenya ikimutera gutsindwa, kuko ni n΄ umuti ukemura ikibazo yari afite akimuka neza, bigomba rero gukoranwa ubushishozi”
Muvandimwe Damien we ni umwe mu banyeshuri bemeza ko kwirukanwa no gusibizwa bibagiraho ingaruka zirimo kureka ishuri
Yagize ati “Hari ubwo bakwirukana bakubwira ko amafaranga watanze ari make, kandi ababyeyi baba bafite ubushobozi bwo kuyatanga buhoro buhoro, iyo babikoze gutya cyangwa hakazamo gusibizwa cyane bituma benshi bata ishuri cyangwa bakaba inzererezi, ibyiza ni uko byakorwa byumvikanyweho n΄ababyeyi kuko nibo baba bazi impamvu”
Kugeza ubu Akarere ka Musanze kari ku isonga mu kugira umubare munini w΄abana basibira, aho mu mwaka ushize habaruwe abagera ku 1363 ibintu byagaragaye ko bikorwa hatabanje kurebwa niba yarahawe n΄abamurera ibisabwa byose akananirana.

Abanyeshuri nabo bemeza ko kwirukanwa no gusibizwa cyane bituma hari abata ishuri bakaba inzererezi

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *