Musanze:Imirimo ibyara inyungu yatumye abagore bagira uruhare mu iterambere ry΄ingo zabo

Abagore bo mu Murenge wa Muko Akarere ka Musanze, bemeza ko kuba baratinyutse bagakora imirimo ibyara inyungu byatumye nabo bagira uruhare rufatika mu iterambere ry΄ingo zabo, ibintu byanatumye batakitana ba mwana n΄abagabo babo mu gutunga umuryango.

Ubukorikori muri Nyabihu ni kimwe mu bizamura abagore .

Aba bagore uko ari 27 bishyize hamwe, bakora ubuhinzi bw΄umwuga bw΄ibigori n΄ibishyimbo, bongeraho n΄indi mirimo y΄ubukorikori baboha ibikapu n’ibiseke bakabihuza no kwizigamira, aribyo byatumye bagira uruhare mu kuzamura ingo zabo

Bamwe muri aba bagore na Iwacutoday.com,  bemeza ko bataratinyuka ngo bakore ingo zabo zarangwagamo ubukene bukabije budasigana n΄amakimbirane

Mukakibibi Agnes ni umwe muri bo yagize ati “Mbere tutaratinyuka ngo dukore imirimo izana ifaranga mu ngo zacu, twari ba bagore bo kubyara tukarera ubundi imirimo yo mu rugo ikatubona,  tukumva ko umugabo ariwe uhahira urugo, ibi byatumaga duhorana ubukene n΄igihe umugabo atazanye amahaho tugasubiranamo tukabaho nabi, ariko tumaze kwishyira hmwe twabonye umuterankunga umushinga wa SCAB baduha amahugurwa ku buhinzi bw΄ibirayi, ibigori n΄ibishyimbo banatwigisha uburyo twakwikorera ubuvugizi ku ngengo y΄imari mu buhinzi, ubu tubona imbuto n΄ifumbire ku gihe tukeza byinshi ifaranga rikaboneka, ubu mu miryango yacu tumeze neza”

Mukamazimpaka Esperence nawe ati “Ubu ubona nkeye, agatenge keza n΄agasatsi gakeye n΄itoto ntabwo nabihoranye, nari narabaswe n΄imirimo yo mu rugo nayo ntibigaragare ko yakozwe sinabonaga umwanya wo kwiyitaho ngo ngere mu bandi, kandi n΄ubukene ntibuve mu rugo rwacu,ariko aho dukangukiye tugahinga neza tukeza, tukizigamira, ubu tunaboha ibikapu byo guhahiramo byatumye twivana mu bukene, ubu mu kwa gatanu tuzagabana ibihumbi 800 dufite kuri konti hatarimo ay΄imyaka twahinze,  buri wese aba afite umuhigo yahize nayafata ni uguhita arasa ku ntego y΄umuhigo we, ibi byatumye mva mu cyiciro cya kabiri njya mu cya gatatu,urumva ko tumeze neza ubukene bwaracitse”

Gatera Jean Bosco ni umwe mu bagabo bo mu Murenge wa Muko  bemeza ko batangajwe n΄uburyo abagore bagaragaje impinduka zidasanzwe mu miryango yabo

Ati “Twatangajwe n΄uko umugore w΄inaha yagaragaje uruhare rwe mu guteza imbere urugo rwe, tumaze kubona ko umugore yakora nk΄ibyo umugabo akora akanamurusha, kandi twaruhutse kumva ko inshingano zo guhahira urugo ari izacu gusa ahubwo dusenyera umugozi umwe, byatumye ubukene n΄amakimbirane yakundaga kuba mu ngo nyinshi bigabanuka”

Umuyobozi w΄Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y΄abaturage Uwamariya Mrie Claire nawe yemeza ko gutinyuka k΄umugore byabaye umuti ugabanya amakimbirane n΄ubukene

Yagize ati “Uyu Murenge wa  Muko wakunze kubamo ibibazo by΄ubukene n΄amakimbirane aterwa n΄ubuharike, ariko aho abagore  batinyukiye nabo bagakora imirimo izana amafaranga mu ngo zabo ibi bibazo byaragabanutse ku buryo bugaragara, aba nibo babaye ikitegererezo mu zindi ngo bakabigiraho, kandi tubifashisha nk΄abarimu bigisha abandi bagore basigaye inyuma mu iterambere”

Umurenge wa Muko ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze wakunze kumvikanamo ibibazo by΄ubukene n΄amakimbirane ashingiye ku buharike, ariko nyuma y΄uko abagore basobanukirwa n΄uruhare rwabo mu iterambere ry΄ingo zabo ibi bibazo byaragabanutse.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Janvière

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *