Musanze:Bamaze kwiteza imbere bigiye ku muryango wari warabaswe n’amakimbirane

Umuryango wa Ntambara Claver na Kampire Anastasie ufite abana 4 batuye mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko Akarere ka Musanze, bemeza ko bamaze gutera imbere babikesha imyigisho bakuye ku muryango baturanye wari warabaswe n’amakimbirane ukaza kuyareka bakaba barateye imbere.

Inzu y’Umuryango wa Ntambara Claver na Kampire Anastasie

Uyu muryango wa Ntambara, ubarurwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, uvuga ko imyigisho zo kwiteza imbere bazikuye k’ umuryango wa Nzabandora Aloys w’abaturanyi babo wabanaga mu makimbira ukaza kuyareka ukiteza imbere.

Ntambara yagize ati “Sinavuga ko twe twari tubanye mu makimbirane ariko ntabwo twari twifashije, naje kwegera umuryango wa Nzabandora maze kubona ko biteje imbere kandi twari tubamenyereye mu bakene kubera amakimbirane bahoragamo, maze bambwira ko batakaje byinshi kubera kutamenya bangira inama kwegera abandi mu matsinda babagamo kuko bajyaga inama bagakorera hamwe kandi bakizigamira, kuva icyo gihe nahise mbibwira umugore kuko twumvikanaga tujyayo duhabwa amahugurwa na ACTIONAID mu mushinga wa SCAB, dutangira ubuhinzi bw’umwuga tukajya twizigamira 200 ku cyumweru kugeza aho twagabanye ibihumbi 120 umwaka urangiye, twakomeje ku buryo ubu tumazemo imyaka itatu twabashije kuvugurura inzu tubamo tuyishyiraho amabati 50 avuye kuri 15 kandi dufite inka 2 za kijyambere no kuri konti ntitwaburaho miliyoni imwe duhora twiteguye kugura umurima munini nuboneka kuko dukora ubuhinzi”

Kampire ni umugore wa Ntambara, we yemeza ko usibye kuba umuryango wa Nzabandora warababereye urumuri mu iterambere bagezeho, anabafata nk’ababyeyi be kubera uko babitayeho.

Uyu muryango watubereye ababyeyi kandi n’umugabo wanjye abafata nka ba sebukwe na nyirabukwe”

Nzabandora Aloys ufatwa nk’itara ryamurikiye umuryango wa Ntambara, avuga ko ibyo yakoze yabitewe no kuba uyu muryango nawo waragaragazaga inyota yo kumenya no kwifuza iterambere.

Yagize ati “Aba baturanyi wasangaga bafite inyota yo kumenya uko nigobotowe ubukene n’amakimbirane nahozemo kandi bakagira n’ubushake bwo kwifuza iterambere, kubigisha nanjye byaranshimishaga kandi ubu bageze aheza mu iterambere, iyi mpano nisanganye mfite gahunda yo kuyisangiza n’indi miryango kuko mfite ubuhamya bukomeye bw’aho navuye kandi habi nkaba ngeze aheza”

Mu murenge wa Muko habarirwa amatsinda 50 ahuje abagore 1350 n’abagabo 150 bahawe ubumenyi mu buhinzi, ubworozi no gukumira ibiza.

Ibikorwa nk’ibi biteza imbere abagore Actionaid ibikorera mu turere twa Karongi, Nyaruguru, Nyanza, Gisagara na Musanze.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *