Musanze:Abayobozi basabwe guhagurukira ikibazo cy΄abana 541 bakigaragaho imirire mibi

Akarere ka Musanze kasabwe gufata ingamba zikomeye zo kurwanya ikibazo  cy΄imirire mibi ikigaragara mu bana aho kuva mu mwaka ushize wa 2017 kugeza muri Gicurasi 2018 imibare yagaragaje ko abana 541 bagwingiye muri bo 103 bagaragaza imirire mibi ikabije kuko bo bari mu mutuku

Mu biganiro byahuje abayobozi b΄Akarere ka Musanze ,abafite aho bahurira n΄ubuzima n΄abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi, umuyobozi w΄Intara y΄Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yabasabye ko bagomba guhindura imikorere bakava mu nama zo muri sale bakajya mu baturage akaba ariho batangira izo nyigisho

Yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu Akarere ka Musanze karwaza bwaki kandi ari ikigega cy΄Igihugu, barorora, bahinga ibirayi, imbuto, imboga ziba ziri mu mirima ,ikibazo kinini si abaturage ni abayobozi, ni muve mu nama zo mu masare mujye mu baturage no mu ngo zabo abe ariho mutangira izo nyigisho mubigishe gutegura indyo yuzuye kandi bafite isuku, nimubikora mutyo kenshi bizahindura imyumvire yabo kugabanya n΄umubare w΄aba bana bagifite imirire mibi ugabanuke”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y΄abaturage mu Karere ka Musanze Uwamariya Marie Claire nawe yemeza ko intego bari bihaye muri aya mezi atatu yo kugabanya iyi mibare y΄abana  batayigezeho ariyo mpamvu bongeye guhura  bakigira hamwe uko bahindura imikorere

Yagize ati “Nibyo koko uyu munsi dufite abana bagera kuri 451 bagaragaza imirire mibi muri bo 103 bari mu mirire mibi ikabije, muri aya mezi atatu ashize twari twihaye intego yo kugabanya iyi mibare ariko ntitwabigezeho, niyo mpamvu twongeye guhura ngo turebe ibyo twahindura muri aya mezi atatu yandi tugiyemo; aho twiyemeje gushyiraho amatsinda azajya akurikirana aba bana umunsi ku wundi bakaba nk΄ababyeyi babo ba Batisimu bakanigisha ababyeyi babo uko bategura indyo yuzuye bakanahabwa inyunganiramubiri”

Umuyobozi w΄umushinga SunAliance  ufatanya n΄aka karere kurwanya imirire mibi Muhamyankaka Venuste  avuga ko kuba izi ngamba bihaye zitaragezweho habaye uburangare agasaba ko byahinduka

Ati “Kuba intego twihaye zitaragezweho ni uburangare kuko iyo urebye mu mihigo n΄ingengo y΄imari mu Karere no mu Mirenge usanga bitarahawe umwanya munini; igisabwa rero ni uguhindura imikorere bikitabwaho; tukajya mu ngo z΄abaturage,mu miganda no mu bitangazamakuru tukahatanga ubu butumwa, ntekereza ko bikozwe neza aya mezi atatu ari imbere umusaruro waba mwiza”

Muri aba bana 451 bagaragayeho imirire mibi muri bo 103 bakagaragaza imirire mibi ikabije bari mu bitaro bikuru bya Ruhengeri aho  bitabwaho n΄abaganga ku buryo bwihariye.

 

Kami Norbert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *