Musanze:Abagore n’abakobwa basaga 450 bakora uburaya

Abagore n’abakobwa barenga 450 bakora nibo bemera ko bakora uburaya, aho bamwe muri bo bavuga ko babiterwa n’ingeso mbi ziba zarabokamye naho abandi bakavuga ko babiterwa n’imibereho ibagora bakemeza ko babonye indi mirimo babivamo.

Bamwe mu bashinzwe ubuzima mu Karere n’abahagarariye inzego z’abagore mu karere ka Musanze

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Musanze mu ibarura ryakozwe umwaka   2017 yerekana ko abakobwa n’abagore barenga 450 bakora uburaya muri bo 52% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Bamwe muri bo, bavuga ko nabo batishimira ibyo bakora ngo babonye ikindi bakora babireka.

Uwimana Jeannette ni umwe muri bo  yagize ati “Natwe tuzi ko umurimo dukora utemewe kandi duhuriramo n’ingaruka zikomeye harimo gukubitwa, urabona komfite inkovu ni iyo nakuye muri aka kazi, baratwambura, dukuramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi, natwe ntibidushimisha ni ubuzima butugora, tubonye ikindi dukora natwe twabivamo”

Uwase Claudine nawe yagize ati “Umurimo dukora udutera ipfunwe mu bandi iyo tunyuze ahantu usanga baturyanira inzara hari n’aho baduha akato, usanga hari ababiterwa n’ingeso mbi zabokamye ariko hari n’ababikora kuko ntakundi yabaho”

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuzima Nsabiyera  Emile avuga ko bakomeje ubukangurambaga no gukomeza gukora ubuvugizi ngo aba bagore babone icyo gukora bave muri izi ngeso kuko hari n’impungenge ko bashobora kwanduza benshi.

Yagize ati “Mu ibarura ryakozwe umwaka ushize ryerekanye ko dufite abagore n’abakobwa  450 bemera ko bakora uburaya,  ariko bararenga kuko aba ni ababashije kubyiyemerera twaje kubahuriza hamwe tubapima agakoko gatera SIDA dusanga 52% muri bo baranduye ahanini biterwa n’uko badakoresha agakingirizo, ubu rero icyo turimo gukora ni ukubigisha no gushaka ibindi bakora byabateza imbere tunabakorera ubuvugizi kugira ngotubashakire imirimo”

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga ihorere munyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu ukanafasha abakora uburaya kubuvamo bagakora indi mirimo MugishaJules avuga ko ubu bagiye kubafasha babahuriza hamwe mu matsinda bakabona icyo gukora bakava muri izi ngeso.

Ati “Ubwo twamaze kubona iyi mibare igikurikiyeho ni ukubafasha gushyiraho amashyirahamwe tukabafasha kubona icyo bakora n’aho bagikorera nk’uko byakozwe mu tundi turere kandi bizabafasha kuva mu buraya”

Akarere ka Musanze kavuga ko gafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye gushyiraho amakoperative y’abakora uburaya hagamijwe kugabanya umubare w’abakora uburaya kuko ngov usanga ababyishoramo harimo n’abana bari munsi y’imyaka 19.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga ihorere munyarwanda yemeza ko bazafasha abakora uburaya kubivamo babashakira icyo bakora
Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ubuzima Nsabiyera Emile
Bamwe mu bashinzwe ubuzima mu Karere n’abahagarariye inzego z’abagore mu karere ka Musanze

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *