Musanze: Wisdom Schools yashimiye abaharerera bafashije abana gukora ingendoshuli

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools burashimiye ababyeyi baharerera mu guharanira uburezi n’uburere bufite ireme bafasha abana babo gusura ahantu hatandukanye ari nako bahamenyera byinshi baba barize mu mashuli bakabishimangira babireba neza.

Abanyeshuli bakoze urugendoshuli basura ikivu basobanurirwa ibihakorerwa

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools butangaza ko izi ngendoshuli zifasha abana bahiga kumenya neza ibyo baba barize mu ishuli kuko biba umwanya wo kubyiga babireba bityo kubyumva bikaborohera.

Umuyobozi wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie yagize ati “Ndashimira cyane inzego zose zadufashije kugira ngo izi ngendo zikorwe neza harimo ababyeyi bamaze kugira imyumvire isobanutse bakadufasha ndetse bagatanga n΄amafaranga yo gushyigikira iki gikorwa, ndashimira n΄inzego za leta zitanze harimo polisi, abakora aho twasuye hose, abarezi ndetse n΄abana bacu bitwaye neza turabashimiye cyane kuko badushyigikiye mu gutanga uburezi n΄uburere bufite ireme nk΄uko twabyiyemeje; iyi gahunda ifasha abana kurushaho kumenya neza ibyo baba barize mu ishuli kuko babyiga noneho babireba ndetse banabikoraho bakabimenya kurushaho”

Ineza Kayitera ni umwe mu bana basuye Intara y΄Amajyepfo, yagize ati “Twasuye Intara y΄Amajyepfo ariko hari byinshi nahungukiye najyaga niga mu ishuli ibindi nkabyumva harimo Umugezi wa Nyabarongo, igishanga cya Rugeramigozi gihingwamo umuceri mu Karere ka Muhanga na Ruhango, Urutare rwa Kamegeri n΄Ingoro Ndangamuco iri i Huye kandi aha hose nahigiye byinshi harimo amateka y΄u Rwanda ariko kuri njye nize umuco Nyarwanda kandi bizamfasha kuwusigasira ngo utazazima”

Rugamba William we ari mubasuye Intara y΄Uburasirazuba bareba ubukungu buyigize ndetse banasura Pariki y΄Akagera, nawe yagize ati “Namenye imibereho y΄inyamaswa nk΄imvubu, impala n΄impalage ndetse n΄imiterere y΄iyi Ntara, bajyaga babitubaza mu bizamini bikatugora kuko twabyigiye ku kibaho ariko ubu ndabizi neza kuko nabibonye, byanteye amatsiko yo kuziga ibijyanye nùubuvuzi bw΄inyamaswa byakwanga nkiga ubukerarugendo”

Hamwe muho abanyeshuli ba Wisdom Schools basuye n΄ibyo bahigiye

Abana biga mu ishuli ry΄incuke ihami rya Musanze basuye Umujyi wa Musanzebasobanurirwa bimwe mu bikorwa bihakorerwa byiganjemo ubucuruzi n΄uburyo bw΄imikoreshereze y΄umuhanda.

Abiga mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu basuye intara y΄Uburengerazuba berekwa kandi basobanurirwa bimwe mu bigize ubukungu bwayo n΄ahantu nyaburanga harimo Umusozi wa Muhungwe muremure mu Rwanda, basura umupaka munini n΄umuto bihuza u Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Kongo basobanurirwa uburyo ukora mu rujya n΄uruza rw΄abantu n΄ibintu n΄uburyo hakirwa imisoro n΄amahoro.

Abiga mu mwaka wa kane kugeza muwa gatandatu basuye Intara y΄Amajyepfo basuye Umugezi wa Nyabarongo, igishanga cya Rugeramigozi gihingwamo umuceri mu Karere ka Muhanga na Ruhango, Urutare rwa Kamegeri n΄Ingoro Ndangamuco iri i Huye.

Abiga mu cyiciro rusange bo basuye Intara y΄Uburasirazuba bareba ubukungu buyigize bwiganjemo ubworozi bw΄inka n΄ubuhinzi bw΄urutoki ndetse banasura Pariki y΄Akagera.

Abiga muri Wisdom School ishami rya Rubavu riri i Mahoko bafatanyije n΄abiga mu ishami rya Burera  basura Umujyi wa Musanze, Urugomero rw΄amashanyarazi rwa Ntaruka ndetse banasura Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda basobanurirwa urujya n΄uruza rw΄abantu n΄ibintu ndetse n΄imisoro ihatangirwa.

Abanyeshuli biga muri Wisdom School ishami rya Nyabihu riri ku Mukamira bo basuye Umujyi wa Kigali, ingoro y΄amateka ya Richard Kandt banasura kandi inzu y΄ikusanyirizo ry΄amakuru y΄iteganyagihe.

Aha hose abanyeshuli basuye bagiye basobanurirwa ibihakorerwa banasura uturere dutandukanye bagiye banyuramo.

Muhungwe, umusozi muremure mu Rwanda
Abanyeshuli bigishijwe gusya nk’umuco gakondo

 

Jean Claude Bazatsinda

 

 

 

One thought on “Musanze: Wisdom Schools yashimiye abaharerera bafashije abana gukora ingendoshuli

  • July 29, 2018 at 2:23 pm
    Permalink

    Ibi ni byiza cyane Kuko bituma abana bakura basobanukiwe kandi basobanutse.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *