Musanze: Umuryango wa Nzabandora wari warabaswe n’amakimbirane uragira inama abakiyafite kuyareka kuko badindiza iterambere ryabo

Umuryango wa Nzabandora Aloys w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muko mu Kagari ka Mburabuturo, wemeza ko amakimbirane babagamo no kudafatanya nk’abashakanye byabadindije mu iterambere ryabo, akagira inama indi miryango ikiyafite kuyareka bakiteza imbere.

Inzu bamaze kwiyubakira nyuma yo kureka amakimbirane

Nzabandora Aloys ni umugabo w’imyaka 42 yashakanye na Nyirambonigaba Devota bafitanye abana 5, bemeza ko nyuma y’amahugurwa yo kubana neza mu miryango no kwiteza imbere bahawe n’umushinga FLOW wa ACTIONAID mu mwaka wa 2016, basanze gufatanya nk’abashakanye byarabahaye umurongo, kuri ubu bakaba bamaze kugira imirima, amatungo no kwiyubakira inzu y’amabati 60 bavuye muy’amabati 15 nayo yari yarasigiwe n’umubyeyi we.

Nzabandora yagize ati “Mbere nari umuntu udashobotse kuko nasigaga umugore ari gukora imirimo yo mu rugo njye nkajya guhinga, kubera iyo mirimo we akaza atinze nkamutuka nkahita ntaha nkigira mu kabari nkataha bwije ntacyo nanasize mu rugo ubwo tukaba turarwanye induru igakwira umusozi wose; Naje guhabwa amahugurwa na flow mbona ko ibyo nakoraga ari uguhohotera umugore wanjye, mpitamo guhinduka tukajya dufatanya muri byose ubu imirimo yo mu rugo turayifatanya ndetse n’indi mishinga iduteza imbere turayifatanya ku buryo ubu tumaze kwiyubakira iyi nzu y’amabati 60 kandi twarabaga muri kariya k’amabati 15 nako gashaje kuko kubatswe muri za 1960, iyo nkomeza nk’uko nari meze nari no kugera aho nshukura amazu nkiba”

Akomeza agira inama indi miryango yaba ikibanye mu makimbirane kuyareka ikiteza imbere kuko gufatanya kw’abashakanye ntabuganzwa burimo nk’uko bamwe babyitwaza.

Ati “Kuba wafatanya n’uwo mwashakanye cyane mu mirimo yo mu rugo si ubuganzwa nk’uko bamwe babyitwaza ahubwo ni ukuzuzanya kuko bituma umugore atirirwa muri iyo mirimo ndetse bamwe badaha agaciro ahubwo agakora n’indi yabateza imbere”

Umugore we, Nyirambonigaba Devota avuga ko aho ubu bufatanye bugaragariye muri uru rugo byamurinze imvune yagiraga kandi yagize ijambo mu rugo rwabo aho adashidikanya ko ariyo turufu y’iterambere bagenda bageraho.

Ati “Ubu umugabo wanjye tubanjye neza cyane bitandukanye na mbere atarahugurwa, ubu tumaze kugura imirima, amatungo, twariyubakiye ndetse n’abana bacu babayeho neza cyane, turateganye no kwigisha indi miryango”

Usibye ubuhamya bw’uyu muryango wa Nzabandora umuze gutera imbere muri iyi mwaka itatu gusa, abaturanyi babo nabo bemeza ko aho uyu muryango warekeye amakimbirane umaze kwiteza imbere kandi ubufatanye busigaye buwurangwamo ari urugero rwiza benshi bakwigiraho.

Mukasine Ariane ni umwe muri bo, yagize ati “Uyu muryango uwuzi mbere nko mu myaka 5 ntiyakwemera ko ari uyu wahindutse, iyo tubonye ubufatanye bafite n’iterambere bari kugeraho natwe bitwereka ko gutera imbere bishoboka kandi ko ibanga ari ukureka amakimbirane mu ngo zacu”

Umushinga FLOW wa ACTIONAID wafashije abagore n’abagabo bari mu bukene bukabije bo mu Murenge wa Muko basaga 1500 kwiteza imbere babinyujije mu matsinda, aho bamwe bavuye mu cyiciro cyambere bakajya mu cyiciro cya gatatu.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *