Musanze: Imodoka  y’Ibitaro bya Ruhengeri yaburiwe irengero bikekwa ko yibwe

Imodoka yifashishwa mu gutwara abakozi n’indi mirimo yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite ikirango  GR 455 D  y’Ibitaro bya Ruhengeri yaburiweirengero bigakekwa yaba yibwe n’abantu bataramenyekanaku mugorobawokuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019.

Zimwemumodokaibitarobya Ruhengeri bisanganywe

Amakuru y’ibura ry’iyi modoka yajyaga yifashishwa mu gutwara abaganga, kugenzura uko ibigo nderabuzima bikora neza n’ibindi yo mu bwoko bwa Land Cruiser yatangiye kumenyekana ku mugoroba wokuriiki cyumweru ahagana saa moya.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Utumatwishima Abdallah, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nawe aya makuru yayamenye ahagana saa ine z’ijoro.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo, ahagana saa moya z’ijoro nibwo twamenye ko imodoka yacu y’ibitaro yabuze ariko njye nk’umuyobozi nabibwiwe saa yine ndetse nabwiwe ko kubura kwayo batangiye kubikeka saa moya z’ijoro”

Akomeza avuga ko bataramenya uwaba yasohokanye iyi modoka  kuko abazamu nabo bari gushidikanya k’uwaba yayisohokanye kandi ko kuri ubu bamaze kugeza ikirego ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Ati “Bavuga ko yasohotse saa moya ariko nabo bakaba batazi neza uwayisohokanye , ngira ngo bagize amazinda yo kutabikurikirana neza kuko hari amazina atandukanye bagenda bavuga”

Ibitaro bya Ruhengeri byari bifite imodoka zirindwi zirimo imbangukiragutabara enye n’izindi eshatu zirimo n’iyibwe zishinzwe ibikorwa rusange.

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *