Musanze: Guverineri Gatabazi yishimiye umuco w’ubutore yasanze muri Wisdom Schools

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yishimiye umuco w’ubutore yasanganye abana biga muri Wisdom Schools, naho ubuyobozi bw’iri Shuli bwo buvuga ko bushyigikiye umuco w’ubutore mu bana bato kuko igiti kigororwa kikiri gito kandi ko mu burezi n’uburere batanga bazakomeza gutanga uyu musanzu hagamijwe kubaka umunyarwanda wujuje indangagaciro za kimuntu.

Abana batojwe ibyivugo by’intore kandi bose babarizwa mu masibo y’intore

Ubwo basurwaga n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa mbere taliki 30 Nyakanga 2018, Umuyobozi wa Wisdom Schools Nduwayesu Elie, yemeza ko umuco w’ubutore ukwiye kwigishwa no mu bana bato kuko igiti kigororwa kikiri gito kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo hagamijwe kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro za kimuntu.

Yagize ati “Uburezi hano dutanga uburezi n’uburere bifite ireme ariko ni ngombwa ko n’abana tubatoza indangagaciro z’umuco Nyarwanda ndetse na Kirazira, ibi bizabafasha gukura bifitemo gukunda igihugu atiri ukuba bafite ubumenyi gusa ahubwo ari n’abanyarwanda bujuje indangagaciro za kimuntu kandi natwe twiteguye gukomeza gutanga uyu musanzu twubaka umunyarwanda nyawe wuzuye”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney we yashimye iyi gahunda ya Wisdom Schools asaba n’andi mashuli gutoza abahiga umuco w’ubutore kuko biri muri gahunda ya leta yo kurera umunyarwanda wuzuye.

Ati “Ndashimira cyane Wisdom Schools kuba barafashe iyambere mu gutoza aba bana umuco w’ubutore iki ni icyizere kuko igihugu cyacu gifite ejo hazaza heza, kuba batozwa kwitanga gukora cyane no gukundana biratunezeza kuko hari ubwo wigisha umuntu mukuru bimwe ntabyumve ariko aba bana bo kubatoza biroro; Leta yabanje gutoza abarimu ariko ubu igihe kirageze ngo nabo ibyo batojwe babitoze abo bigisha bityo umuco w’ubutore ugere kuri bose”

Kuva mu mwaka wa 2012, abanyeshuli bo muri Wisdom Schools batangira gukora ibizamini bya Leta, bose uko ari 772 batsinze 100/100.

Bicaye mu busitani bwa Wisdom School baganirizwa uko bazitwara mu biruhuko

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *