Musanze: Bemeza ko abagore babaye imbarutso y’iterambere ry’ingo zabo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bemeza ko abagore bameze gutinyuka bagakora amakoperative kandi ko bamaze guteza imbere ingo zabo inyinshi zari zarabaswe n’amakimbirane.

Umusaruro w’ibigori bishimira ko wiyongereye cyane

Bamwe muri bo bavuga ko batinyuwe n’amahugurwa n’ubufasha bahawe n’umushinga wa ActionAid ugamije kongerera ubushobozi abagore n’uruhare rwabo mu kugena ingengo y’imari  mu buhinzi buteye imbere SCAB wabahaye amahugurwa n’ubufasha mu kwiteza imbere mu buhinzi bakora.

Mukandutiye Eliminatha ni umwe muri bo, yagize ati “Mbere nabagaho ndi umugore w’umukene kuko nacaga inshuro kandi mba no mu nzu itari iyanjye nkabura ubukode bw’ibihumbi 2 nasabwaga, nyuma naje guhabwa amahugurwa na SCAB bampa n’ihene imwe ntangirira aho, nkajya nizigamira amafaranga 200 ku cyumweru kugeza ubu maze kwigurira ikibanza cy’amafaranga ibihumbi 400 kandi nteganya no kubakamo inzu kuko ninjiza agera ku bihumbi 80 ku kwezi ntetse n’abana banjye bajya ku ishuli nta kibazo kuko baba bariye bakabona n’ibikoresho basabwa”

Nyirahabizanye Dancille nawe ni umwe mu bagore bahawe amahugurwa n’ubufasha n’umushinga SCAB,  yagize ati “Nahawe amahugurwa na SCAB ku buhinzi buteye imbere no kugira uruhare mu kugena ingengo y’imari, kuva icyo gihe natangiye kwizigamira mpera ku biceri bibiri by’ijana, ndakomeza nkora ubworozi bw’inkoko naka inguzanyo y’ibihumbi 100 ndakora none ubu nabaye umuhinzi mworozi w’umwuga ku buryo ninjiza arenga ibihumbi 100 ku kwezi, maze kwiyubakira indi nzu y’ubucuruzi ku muhanda kandi mbere narisuzuguraga ngo ntacyo nageraho ndi umupfakazi ku buryo njye n’abana twaburaraga bitewe no kwisuzugura, icyo nabwira abandi bagore nibatinyuke bizigamire bakorane n’ama banki kuko abagore turakizewe ubundi biteze imbere”

Bazambanza Dieudonne ni umugabo ubarizwa muri Koperative Twite ku bana bacu yiganjemo aba bagore, yagize ati “Mbere nakoreraga amafaranga ariko sinyazigame nkayanywera yose ku buryo nahoranaga amadeni akabije, naje kubona umugore azanye ihene ambwira ko ari iyo yahawe na SCAB hashize indi minsi azana amafaranga ibihumbi 60 ngo yagabanye muri Koperative babamo, kuva icyo gihe nahise mukurikira nabo bemera kunyakira nkomezanya nabo ku buryo ubu tubayeho neza cyane kuko buri kwezi twinjira mu rugo amafaranga asaga ibihumbi 80 twariye ndetse n’ibindi bibazo byo mu rugo twabikemuye, tuzakomeza gukora ubukangurambaga no ku yindi miryango ikibanye mu makimbirane bakanguke biteze imbere”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, avuga ko bazakomeza kwifashisha imbaraga z’aba bagore bamaze kwiteza imbere bagamije ko bakwigisha n’izindi ngo zitagezweho n’aya mahirwe.

Yagize ati “Aba bose bari mu cyiciro cy’abakene bakabije ariko ubu iyo urebye imibereho yabo usanga barageze mu iterambere, tuzakomeza kubaba hafi kandi twatangiye no gushishikariza abandi kuza kubigiraho kuko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi n’amakimbirane bahoranaga mu ngo yaragabanutse”

Mu Murenge wa Muko habarurwa abantu basaga 1500 biganjemo abagore bafashijwe na ACTIONAID kwiteza imbere babinyujije mu mishinga itandukanye harimo n’uyu SCAB yafashije abagore kugira ubushobozi mu buhinzi buteye imbere bw’ibigori, ibirayi, imiteja n’imboga no kugira uruhare mu kugena ingengo y’imari bagashishikarizwa no gukorera mu matsinda, aho bamwe bavuye mu cyiciro cya mbere bakajya mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *