Musanze : Amakimbirane akigaragara mu ngo akomeje kudindiza iterambere

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ivuga ko kuba mu ngo zabo hakirangwamo amakimbirane  n΄ihohoterwa bituma badashyira hamwe  bikadindiza iterambere ryabo.

Abaturage bo mu Muko bemeza ko amakimbirane akiboneka mu ngo zabo adindiza iterambere ryabo

Amakimbirane  n΄ihohoterwa bikunze kugaragara  mu Murenge wa Muko ahanini aturuka k΄ubuharike, kutumvikana ku mikoreshereze y΄umutungo, kudasobanukirwa n΄inshingano ku bashakanye n΄ibindi, bigatuma bahora mu makimbirane ntibabone umwanya wo kwita ku iterambere ry΄umuryango.

Bamwe mu bagize iyi miryango ikigaragaramo ibi bibazo baganiriye bavuga ko aya makimbirane hari n’aho yatumye bamwe mu bashakanye batandukana.

Nyirabashyitsi Ancilla ni umwe muri bo yagize ati ” Nashakanye n΄umugabo tubyarana abana batanu b΄abakobwa, yampozaga ku nkoni, asinda akanacyura abandi bagore ngo njye ntacyo nabyaye, yageze igihe anyirukana mu rugo n΄abana banjye aratumenesha ubu yashatse undi mugore, kandi nta n΄uburenganzira ampa ku mitungo twashakanye, byampinduye umutindi,  urumva ko icyari iterambere ry΄umuryango cyarangiye”

Barangendeye Razard nawe ati ” Nashatse umugore mfite umwana nari narabyaranye n΄umugore wa mbere, maze gusezerana n΄uwa kabiri yanga ko nandikisha uwo mwana ngo atazabona ku mitungo yanjye, ubu duhora muri rwaserera ntidushobora gushyira hamwe kuko buri wese akora yirwanaho amakimbirane nk΄aya ntiyatuma twicara ngo tuganire ku iterambere ry΄urugo”

Uhagarariye inama nkuru y΄igihugu y΄abagore mu Murenge wa Muko Ayinkamiye Pelagie avuga ko ikibazo cy΄amakimbirane gikunze kugaragara muri uyu Murenge ariko bagerageza kubikumira begera imiryango akigaragaramo bakayiganiza bagamije kubahuza ngo bashyire hamwe biteze imbere, ariko ko hari aho usanga hari abanangiye n’abahisemo kugana inkiko.

Ati “Muri uyu murenge wacu  hakunze kugaragaramo ibibazo by΄amakimbirane yo mu ngo, ahanini ashingira ku buharike, imikoreshereze mibi y΄umutngo, iyo ibibazo nk΄ibi bigeze mu muryango na rya terambere rirabura, tugerageza kwegera iyi miryango tukayunga, ariko hari aho usanga bamwe baranangiye abandi ugasanga barangije kugeza ibibazo byabo mu nkiko bikatugora”

Umuyobozi w΄Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho  myiza y΄abaturage Uwamariya Marie Claire we avuga ko imwe muri iyi miryango akenkshi usanga ibana mu buryo butemewe n’amategeko ariko ko bakomeje ubukangurambaga ngo aba bashakanye basezerane bityo n’aya makimbirane abone uko akumirwa.

Yagize ati “Turabizi ko muri uyu Murenge wa Muko hakunze kugaragara ibibazo by΄amakimbirane, ariko usanga ahanini ishingiye k’ubuharike, ubu twatangiye ubukangurambaga bwo kwegera iyi miryango kuko imyinshi wasangaga ibana mu buryo butemewe n’amategeko no ubu twatangiye kubasezeranya ku buryo usanga n’aya makimbirane agenda agabanyuka kandi tuzakomeza kubaba hafi kugeza bishize”

Mu Karere ka Musanze habarurwa imiryango irenga ibihumbi bitanu by΄ingo zibana mu makimbirane ahanini aterwa n΄ubuharike , ubwumvikane buke mu mikoreshereze y΄umutungo n΄ibindi, Akarere kakaba karatangiye kugirana ibiganiro n΄iyi miryango hashakwa uburyo bwo gukemura ibi bibazo.

Kami Norbert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *