Musanze :Abantu 49 basoje  amahugurwa yo kubungabunga amahoro mu bwuzuzanye

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy kiri i Nyakinama hasojwe amahugurwa y’abasirikare, abapolisi n’abasivili 49 baturutse mu bihugu umunani by’Afurika agamije kuzuzanya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Abasoje amahugurwa bashimiwe uko bitwaye

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 49 baturuka mu bihugu bya Comores, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudan, Ibirwa bya Sychelles, Somalia na Uganda, abayitabiriye bemeza ko bahungukiye byinshi bizabafasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Lt Col. Antoine Nyagatoma wo mu ngabo z’u Rwanda ni umwe muri bo, avuga ko ntaho wabona wagura amahoro bityo ko ari inshingano kuyaharanira no kuyabungabunga.

Yagize ati “Ntaho wabona wagura amahoro, niyo mpamvu ari inshingano zacu kuyabungabunga, icy aya mahugurwa twayungukiyemo ni uko mu butumwa bw’amahoro hahurira abantu bafite inshingano zitandukanye ariko bigasaba ko buzuzanya kugira ngo bagere ku ntego, natwe rero igihe cyose twoherejwe mu butumwa bw’amahoro buri wese azaba afite ubumenyi buzamufasha gutunganya neza inshingano ze “

Monalisa Kanoko Noow we yaturutse muri Uganda, yagize ati “Twasanze ari ngombwa ko inzego za gisirikare, iza gipolisi n’abasivile bafatanya kugira ngo inshingano zo kubungabunga amahoro zigerweho, ibi bizadufasha kuko ubu bwuzuzanye aribwo butuma intego yo kubungabunga amahoro igerwaho “

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro RPA,  Col. Jill Rutaremara yashimye abitabiriye aya mahugurwa uko bitwaye abasaba kurushaho gukorana no kuzuzanya bashingiye kubyo bize.

Ati “Turashimira abitabiriye aya mahugurwa n’abayagizemo uruhare uko bitwaye, ubundi icyo twibandaho ni imikoranire kandi buri rwego baturukamo ruba rufite ubushobozi bwo kugira icyo rwakora, icyo twe tubigisha ni imikoranire kandi niyo ituma buri muntu yumva inshingano z’undi kugira ngo bumvikane uko bafatanya”

Maj. Aku Salmi wari ukuriye aya mahugurwa we yasabye aba bayasoje kurushaho gukorana banasangira ubunararibonye.

Aya mahugurwa yateguwe  n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy, k’ubufatanye  n’ Ikigo mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku kubungabunga amahoro cy’Ingabo za Finland na bimwe mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’Iburayi birimo Finland, Norvege,Suede, Iceland na Danmark.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *