Musanze : Abagore bo muri RPF biyemeje kuba umusemburo w’amahoro baharanira guhindura amateka y’igihugu

Abagore bashamikiye ku rugaga r’Umuryango wa RPF Inkotanyi n’abahagarariye inama y’Igihugu y’abagore bo mu Karere ka Musanze biyemeje kuba umusemburo w’amahoro, banaharanira ko amateka y’Igihugu yarushaho kuba meza.

Abagore bashamikiye ku rugaga r’Umuryango wa RPF Inkotanyi n’abahagarariye inama y’Igihugu y’abagore bo mu Karere ka Musanze

Iki cyemezo bagifashe kuri uyu wa 27 Kamena 2019 ubwo basuraga Urwibutso rw’abazize Genocide yakorewe abatutsi rwa Kigali bagasobanurirwa amateka y’uko Genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, nyuma no gusura Ingoro y’amateka bagasobanurirwa uko ingabo za RPA zahagaritse Genocide.

Bamwe mu bakoze uru rugendoshuri bavuga ko amateka ya Jenoside n’uko yahagaritswe ari isomo ryiza ryabateye ubutwari bwo guharanira amahoro bahereye mu bana babo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze Nyiransengimana Eugènie yagize ati  “ Twageze aha ku Rwibutso rwa Kigali dusobanurirwa uko Genocide yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa nyuma tunasura ingoro y’amateka nabwo dusobanurirwa uko Genocide yahagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, rero tuhavuye tuvuga ngo tugiye kwigisha guharanira amahoro kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba, hanyuma yo kubona uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze natwe twabonye ko umugore afite icyo yakora akitangira igihugu kandi twiteguye kubikora duhereye mu bana bacu kugeza no mu bakuze”

Mukamusoni Jasmin wari uagarariye komite ya RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze nawe ati “ Ba mutima w’urugo nitwe mkingi yamamba mu kubaka igihugu cyacu, ubundi bavuga ko icyo umugore ashaka n’Imana icyemera, nit we yubana n’abana ku mashyiga, nitwe tumenya uburere bwabo bwa buri munsi, nitwe tugomba kubasobanurira indangagaciro zo gukumda igihugu cyacu yaba none n’ejo hazaza tubasobanurura amateka yaranze Jenosid yakorewe Abatutsi tunabigisha kurwanya icyatuma yongera kubaho ukundi”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Musanze Nyiramahirwe Blandine avuga ko kuba abagore bararebereye ubwicanyi bwabaye ntibagire icyo bakora ari ubugwari, ariyo mpamvu bagomba kubinenga binakosorwa

Ati “Mu mateka tweretswe hari aho twasanze hari bamwe mu bagore bakoze ubwicanyi, aho bagenzi babo babaganaga ngo babahishe ariko bagaca inyuma akaba ari bo babatungira agatoki ni ibintu bibabaje birenze ubwenge` turifuza ko abagore aribo bafata iyambere mu guharanira ko abanyarwanda baba umwe, tukagira uruhare rwo kwiisha amateka meza twirinda ko ari uwaduca mu rihumye akagarura ayo mateka yaduhekuye”

Uru Rwibutso rwa Kigali ruhyinguwemo inzirakarengane z’abatutsi bishwe mu 1994 basaga ibihumbi 250, rwasuwe n’abagore bahagarariye abandi bibumbiye mu rugaga rw’umuryango wa RPF Inkotanyi bagera ku 100 bo mu Karere ka Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *