Musanze: Abagabo batatu bakekwaho kwiba imodoka y’ibitaro batawe muri yombi

Abagabo batatu bakoraga ku Bitaro bya Ruhengeri bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Muhoza bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba imodoka y’ibi bitaro yaburiwe irengero mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki 14 Mutarama 2019.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Mbabazi Modeste, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo barimo umushoferi w’iyo modoka n’abazamu babiri barinda ku bitaro bya Ruhengeri.

Yagize ati “Abakekwa bose barimo umushoferi wayo n’abazamu babiri bari mu kazi nibo bafashwe ngo bakorweho iperereza dutegereje icyo rizagaragaza”

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yibwe ni iyari ishinzwe ibikorwa rusange by’ibi bitaro birimo; gutwara abaganga, kugenzura uko ibigo nderabuzima bikora neza no kubatwara rimwe na rimwe kujya kubaga, ifite ikirango GR 455 D  n’ibara ry’umweru kandi ku nzugi zayo handitseho ibitaro bya Ruhengeri.

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *