Musanze: 26 batangiye amahugurwa yo gucunga ibikoresho mu butumwa bw’amahoro

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro kiri Nyakinama Rwanda Peace Academy hatangijwe amahugurwa y’Abasirikare, Abapolisi n’Abasivile 26 mu gucunga ibikoresho mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere taliki 19 Ugushyingo 2018, akazasozwa kuwa 30 Ugushyingo 2018, abayitabiriye bemeza ko bazayungukiramo byinshi bijyanye n’imikoranire hagati yabo ndetse no gucunga neza ibikoresho bifashisha mu butumwa bw’amahoro.

Maj. Ngaruye Salathiel wo mu Ngabo z’u Rwanda yagize ati “Tugiye kongera ubumenyi kuko no mubyo nkora muri RDF harimo no gucunga ibikoresho kandi niteguye no kuhungukira gukorana n’abandi”

Ankunda Pamela we ni uwo muri Uganda, ngo yiteguye kuhungukira byinshi cyane ko asanzwe akora mu bijyanye no gucunga ibikoresho kandi mu gihe cyo kubungabunga amahoro bizamufasha kumenya gukorana na bagenzi be kandi yizeye ko bizatanga umusaruro.

Ati “Ni inshuro ya mbere nitabiriye aya mahugurwa, icyo nyitezeho ni ukugira ubumenyi bwisumbuye kandi bujyanye n’igihe mu gucunga ibikoresho kandi azamfasha no kumenya gukorana na bagenzi banjye mu gihe cyo kubungabunga amahoro bityo dutange umusaruro”

Atangiza k’umugaragaro aya mahugurwa, Maj. Marcel Mbabazi yijeje ubufatanye aba bayitabiriye abasaba kuzarushaho gutanga umusaruro nk’uko abababanjirije bawutanze.

Ati “Ibikorwa byo kubungabunga amahoro si iby’ingabo zonyine ahubwo ni ngombwa ko habaho ubufatanye, aya mahugurwa agamije kubigisha gucunga neza ibikoresho n’abantu bashinzwe, iyo urebye k’umusaruro w’abayabanjemo urigaragaza kuko hari aho abaturage batangiye kugaruka mu byabo kandi n’umubare w’abajya mu butumwa bw’amahoro uragenda ugabanyuka, icyo twe tubasaba ni ugutanga umusaruro kurushaho”

Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy k’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Amahoro cy’Abongereza Ishami rya Afurika British Peace Support Team Africa.

Aba 26 bayitabiriye ni abo mu Bihugu bya Kenya, Rwanda, Tanzaniya Uganda n’abaturutse mu Kigo kigisha kubungabunga amahoro Muryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo SADC-RPTC no mu Ishami ry’Umuryango wa Afurika rishinzwe guteza imbere ibikorwa by’umutekano PSOD.

Maj. Ngaruye Salathiel wo mu Ngabo z’u Rwanda witabiriye amahugurwa yo gucunga ibikoresho mu butumwa bw’amahoro
Ankunda Pamela wo muri Uganda yitabiriye amahugurwa yo gucunga ibikoresho mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *