Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange

Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amanota y’ibizamini bya Leta by’abanyeshuri basoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6) n’uwa gatatu usoza ay’Icyiciro Rusange (S3).

Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya leta 2018

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi y’abitabiriye ibizamini muri uyu mwaka wa 2018, igaragaza ko mu mashuli abanzi abitabiriye ari 254 834 biyongereyeho 17 682 bangana na 7,5% ugereranyije na 237 152 bakoze ibi bizamini mu mwaka wa 2017, muri iki cyiciro aakowa ari 138 541 aahungu ari  116 293 naho mu Cyiciro Rusange (S3) abitabiriye ni 99 209 biyongereyeho 960 bangana na 1% ugereranyije n’umwaka wa 2017, aho ho aakowa abari 53 107 abahungu ari 46 102.

Muri rusange abatsinze mu mashuli abanza bagera kuri 81,1% , Abakobwa batsinze ni 41 990 bangana na (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 bangana na (48.10%).

Mu Cyiciro Rusange batsinze ku kigero cya 83,3%, abahungu bangana na 60.60% mu gihe abakobwa ari 39.40%.

Minisiteri y’Uburezi yashimye urwego abanyeshuli batsinzemo inahemba abanyeshuli 10 batsinze neza kurusha abandi.

Abanyeshuli 10 batsinze neza kurusha abandi bahembwe

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *