Mineduc yavuguruje WDA ku ifungwa ry’amwe mu mashuli  nyuma y’umunsi umwe

Nyuma y’umunsi umwe gusa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubumenyingiro (WDA), gifunze amashuli 7 ashinjwa kutuzuza ibisabwa ngo atangire, Minisiteri y’Uburezi yabikomoreye bihabwa ukwezi kumwe ngo byuzuze ibyo byasabwaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 9 Mutarama 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko bafashwe umwanzuro wo kuba bakomoreye ayo mashuri kuko yagaragaje ubushake bwo kwikosora ariko agahabwa ukwezikumwe akaba yujuje ibisabwa.

Yagize ati “Hari amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro WDA yari yasabiye ko atatangira ariko yagaragaje ubushake n’ibyo agiye guhindura none azatangira, nyuma y’ukwezi inzego zibishinzwe cyane cyane WDA bazongera bajyeyo barebe ko yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe”

Mu bugenzuzi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubumenyingiro (WDA), mu  yigisha imyuga n’ubumenyingiro kuva Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2018.

Ibigo birindwi  nibyo byari byafunzwe birimo Solidarity Academy na Horizon Technical School byo muri Nyarugenge; Kigali TVET School na Kigali International College naho ibindi 62 bihabwa ibyumweru bibiri ngo bikosore ibyo byanenzwe kugira ngo byemererwe kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *