Louise Mushikiwabo niwe watorewe kuyobora OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa OIF kubwisanzure busesuye asimbura  Michaëlle Jean wari usoje manda ye ya mbere bari bahatanye.

Intsinzi ya Mushikiwabo yashimisheje benshi

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverima iri kubera i Erevan muri Arménie kuva taliki 11 Ukwakira 2018, nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa.

Uyu muryango wakunzwe kuyoborwa n’Abanyafurika kuko Louise Mushikiwabo abaye uwa gatatu uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014).

Umuryango wa OIF Mushikiwabo agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere, umaze imyaka 48 ushingiye i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Louise Mushikiwabo yavukiye i Jabana mu Karere ka Gasabo ku wa 22 Gicurasi 1961. Ni umuhererezi mu muryango w’abana icyenda. Uyu munyapolitiki w’imyaka 57 yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Indimi.

Muri Nyakanga 1985, yigishije Icyongereza mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali.

Mu 1986, Mushikiwabo yahawe buruse yo kujya kwiga muri Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho yakomeje mu bijyanye n’Indimi n’Ubusemuzi (1986–1988).

Mu 2008 yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, mu Ukuboza 2009 agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuvugizi wa Guverinoma, umwanya yariho kugeza ubu.

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *