Kenya: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 50

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 10 Ukwakira 2018, impanuka ikoye yahitanye abagera kuri 50 abandi 14 barakomereka bikomeye mu gace ka Kericho kari mu Majyaruguru yUburengerazuba bwa Kenya.

Ubwo hageragezwaga gukorwa ubutabazi

Polisi ikorera muri aka gace yemereye ikinyamakuru Xinhuanet.com cyo mu Bushinwa dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’itenguka ry’umuhanda ubwo imodoka isanzwe itwara abantu yahanyuraga igahita igwa igahitana abantu 50 abandi 14 bagakomereka bikomeye.

Aka gace ka Kericho gakunze kwibasirwa n’impanuka abantu bakahasiga ubuzima cyane ko gatuwe n’abantu bake n’ubutabazi bwihuse bugatinda kuboneka.

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *