Muko: Abagore bakora ubuhinzi bwa kijyambere bemeza ko basezereye ubukene bwari bwarababase

Bamwe mu bagore n’abagabo bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bibumbiye mu runana Imboni z’iziterambere bahamya ko nyuma yo guhugurwa n’umushinga SCAB ugamije kongerera ubushobozi abagore n’uruhare rwabo mu kugena ingengo y’imari  mu buhinzi buteye imbere  basezereye ubukene bwari bwarababayeho karande.

Bamwe mu baganiriye na Iwacutoday.com ni  abahawe amahugurwa n’ubufasha n’umushinga SCAB muri iyi mwaka itatu ishize, bagaragaje ko bateye intambwe ikomeye babasha kuva mu bukene.

Nyiranzayisenga Marie Louise yagize ati “Naryaga ari uko mvuye guhingira abaturanyi banjye igihe kinini twaraburaraga kandi umugabo we yagiye kwinywera inzoga mu kabari yataha akaza arwana. Twaje guhabwa amahugurwa na SCAB mu gukora ubuhinzi buteye imbere no kugira uruhare mu kugena ingengo y’imari dutangira kubukora twishyize hamwe n’abandi muri iyi koperative twite ku bana bacu, turi abahinzi b’umwuga kuko muri iyi koperative tunizigamira tukagabana umwaka urangiye, aho ngabana asaga ibihumbi 120 ku mwaka kandi twarakemuye n’ibindi bibazo byo mu rugo: Twateye imbere no mu bindi kuko ubu ndi umworozi mfite ingurube ishatu n’ihene enye kandi inzu yanjye narayivuguruye ubu igezweho; ubu ndi kubaka indi yo gucururizamo.”

Mujawamungu Hilarie na we avuga ko na we yiteje imbere abikesha ubuhinzi bakora.

Yagize ati “Nahoranaga ubukene mu rugo, nahawe amahugurwa ndakanguka, ubu niteje imbere kuko noroye inkoko 50, mfite ingurube eshatu, nitangira mituweli kandi mfite abana batatu ndihira amashuri, biturutse ku guhabwa ijambo kw’abagore.”

Nduwimana Jean Bosco ni umwe mu bagabo bari muri koperative Twite ku bana bacu,  avuga ko yafashe icyemezo cyo kubisunga kuko yabaumugore we agenda azana ibikorwa by’iterambere mu rugo mu gihe we ntacyo yitagaho ahubwo agasesagura umutungo w’urugo.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kwisunga aba bagore kuko nabonye umugore wanjye yari atangiye kujya yigurira ihene, agahinga akeza ahubwo njye ugasanga ndi kugurisha n’ibyo twejeje kandi yarakoraga wenyine, ibi byanteye gutekereza ko abana nibakura bazabababazwa n’ibyo nabakoreye mpitamo gukurikira umugore nawe angeza muri iyi koperative, ubu duteye imbere tunateganya kubaka inzu y’ubucuruzi ku muhanda mu minsi mike”

Umuyobozi w΄Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y΄abaturage Uwamariya Marie Claire,  avuga ko bazakomeza kuba hafi aba bagore kandi bagashishikariza n’abandi kuza kubigiraho.

Yagize ati “Aba bose bari mu cyiciro cy’abakene bakabije ariko ubu iyo urebye imibereho yabo ibemerera kuba mu cyiciro cya gatatu, tuzakomeza kubaba hafi kandi twatangiye no gushishikariza abandi kuza kubigiraho kuko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi n’amakimbirane bahoranaga mu ngo yaragabanutse.”

Uwiragiye Anatole, umukozi wa Actionaid na we yemeza ko iterambere ry’abagore rishoboka mu gihe bahawe amahirwe n’ubushobozi bakava mu mirimo yo mu rugo usanga idahabwa agaciro.

Yagize ati “Wasangaga abagore benshi bakora imirimo idahabwa agaciro ariko murabona ko iyo bahawe amahirwe n’ubushobozi na bo batera imbere kandi mu gihe gito.”

Mu murenge wa Muko habarirwa amakoperative 50 ahuje abagore 1255 n’abagabo 251 bahawe ubumenyi n’ubushobozi n’umushinga SCAB watewe inkunga ingana n’amayero ibihumbi 600 n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu gihe cy’imyaka itatu kuva mu 2016, ushyirwa mu bikorwa na ACTIONAID RWANDA, CLADHO CCOAIB ugamije kongerera ubushobozi abagore bari mu buhinzi no kugira uruhare mu kugena ingengo y’imari, ugomba gukorera mu turere twa Karongi, Nyaruguru, Nyanza, Gisagara na Musanze.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *