Ishuli Mpuzamahanga Wisdom Schools ryatangiye kwandika abifuza kuhigira muri 2019

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools buvuga ko bwatangiye kwandika abanyeshuli bifuza kuzahiga mu mwaka w’amashuli 2019 hakiri kare bugamije gufasha ababyeyi kwitegura hakiri kare no gutanga amahirwe ngo hatazagira abacikanwa nayo.

Abifuza kwiyandikisha byaratangiye kandi baroroherejwe

Ngo impamvu bahisemo gutangira kwandika hakiri kare, byaturutse k’ubusabe bw’ababyeyi bari baracikanwe mu mwaka yashije bakaba bifuza kuzaharerera mu y’indi myaka iri imbere.

Umuyobozi wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie yagize ati “Twahisemo gutangira kwandika abana hakiri kare biturutse k’ubusabe bw’ababyeyi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza bya Wisdom Schools bakifuza kutugana, ibi bizadufasha kwitegura hakiri kare ndetse n’igihe cy’itangira ry’amashuli nabo bazaba biteguye bityo dukomeze gutanga uburezi n’uburere bifite ireme nk’uko twabyiyemeje”

Akomeza avuga ko kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho hasabwa ubufatanye kuko uburezi bwubatswe n’amashyiga atatu.

Ati “Burya mu uburezi bugizwe n’amashyiga atatu ariyo; Mwarimu kuko akurikirana cyane uburyo umwana yakira ibyo aba yigishijwe, umwana kuko ariwe ugomba kugaragaza umuhate mu kwiga kwe, hakaza n’umubyeyi kuko nibo badushyigikira kandi bakatubaza n’umusaruro w’ibyo dukora, aba bo ndabashimira cyane muri gahunda z’uburezi dutanga kuko badushyigikira”

Usibye amasomo asanzwe ateganyijwe yigishwa mu Rwanda, Wisdom Schools yigisha abana baharererwa indimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza hakiyongeramo n’Igishinwa hagamijwe gutegura umwana wahize kuba yabasha kwiga no gukorera ahantu henshi hashoboka ku isi adahuye n’imbogamizi z’indimi bakanatozwa Umuco w’ubutore bigishwa indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda

Kuri ubu Wisdom Schools ifite amashami ane, harimo irya Rubavu rifite ikicaro muri Santeri ya Mahoko, irya Nyabihu rifite ikicaro muri Santeri ya Mukamira, irya Musanze rifite ikicaro mu Murenge wa Cyuve werekeza mu Kinigi n’irya Burera rifite ikicaro Cyanika kandi aha hose bigisha abana kuva mu cyiciro cy’amashuli y’incuke (Nursery School), abanza (Primary) irya Musanze hiyongeraho icyiciro rusange kandi abana bashobora kwiga bacumbikiwe n’ishuli biga neza bakanarya neza.

Kuva mu mwaka wa 2012, abanyeshuli bo muri Wisdom Schools batangira gukora ibizamini bya Leta, bose uko ari 772 batsinze 100/100.

Ifoto igaragaza ubwiza bwa Wisdom School

Iwacutoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *