Hakizimana Muhadjili wa APR FC niwe wahize abandi muri ruhago y’u Rwanda umwaka ushize

Hakizimana Muhadjili niwe watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ya 2017-2018.

Hakizimana Muhadjili wa APR FC niwe wahize abandi muri ruhago y’u Rwanda umwaka ushize

Umuhango wo gutanga ibihembo byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) na Azam TV umuterankunga mukuru w’iyi shampiyona wabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018 muri Marriott Hotel.

Urutonde rw’abagombaga guhembwa rwashyizwe ahagaragara kuwa Kabiri, rwarimo icyiciro cy’umukinnyi w’umwaka, umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi, umutoza w’umwaka, n’umutoza wigaragaje kurusha abandi n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

Urutonde rw’abahembwe:

Umukinnyi w’umwaka: Hakizimana Muhadjili (APR FC)

Umunyezamu w’umwaka: Kimenyi Yves (APR FC)

Umukinnyi ukiri muto (U-21) w’umwaka: Muhire Kevin (Rayon Sports FC)

Umutoza w’umwaka: Ruremesha Emmanuel (Etincelles/Musanze)

Umutoza wigaragaje mu mwaka ushize w’imikino: Haringingo Christian Francis (Mukura VS)

Muri uyu muhango hanatangajwe ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza muri Shampiyona.

Aba barimo Kimenyi Yves (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Mugheni Kakule Fabrice (Kiyovu Sports), Bizimana Djihad (APR FC na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Muhadjili Hakizimana (APR FC), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC) na Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali).

Biteganyijwe ko Shampiyona y’u Rwanda itangira kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018.

 

Jean Claude Bazatsinda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *