Habaye impinduka zikomeye muri Guverinoma itagaragaramo Ge. Kabarebe, Kaboneka na Uwacu bari bamenyerewemo

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,

None ku wa 18 Ukwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri

  1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
  2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
  3. Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
  4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
  5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo
  6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
  7. Madamu NYIRASAFARI Espérance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
  8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
  9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
  10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
  11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
  12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
  13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
  14. Madamu Dr. MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
  15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi
  16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
  17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta
  18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
  19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

Abanyamabanga ba Leta

  1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
  2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi
  3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
  4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
  5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze
  6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
  7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

  1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano
  2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu
  3. CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.
  4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi
  5. Bwana MUSONI James: Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe
  6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo
  7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau
  8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
  9. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

Muri National Intelligence and Security Services (NISS)

  1. Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu
  2. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis:Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu

Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

  1. Bwana TUSHABE Richard:Umuyobozi Mukuru
  2. Bwana RWAKUNDA Christian:Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari

Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)

  1. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal:Umuyobozi Mukuru
  2. Madamu KANYANGEYO Agnes:Umuyobozi Mukuru Wungirije

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Ukwakira 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME

Minisitiri  w’Intebe 
Dr. NGIRENTE Edouard

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *