Gicumbi: Habonetse umukecuru witwa Mukamutembe Dancilla ufite imyaka 103 ugikomeye

Umukecuru Mukamutembe Dancilla atuye mu mudugudu wa Maya, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Kageyo Akarere ka Gicumbi, afite imyaka 103 y’amavuko avuga ko ibanga ryo kuramba ari uko yagerageje kwiyitaho akiri muto kandi atigeze ahindagura imirire.

Uyu mukecuru Mukamutembe wavutse mu 1915, mu Murenge wa Kageyo, avuga ko yashatse mu 1935 kandi mu buzima bwe atigeze agira ibibazo byo kurwaragurika kuko atigeze akunda imirire itandukanye n’iyo yakuze ahabwa harimo n’amafunguro ya gakondo.

Aganira na IWACUTODAY.COM, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abasheshe akanguhe mu Karere ka Gicumbi, yagize ati “Navukuye mu muryango w’abakungu dufite ibyo kurya bihagije, kuva navuka sinakunze guhindura imirire yanjye kuko naryaga ibishyimbo, ibijumba, ibihaza, amateke n’umutsima w’amasaka n’ingano narabikundaga kugeza n’ubu ngannye ntya sinigeze mbihindura, iyo nageragezaga iyindi mirire ya kizungu nahitanga mbyibuha cyane nkahumeka nabi bituma nguma ku mafunguro ya gakondo”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko mu buzima bwe atigeze anywa ibisindisha kuko n’iyo babaga benze ikigage kikarara kabiri atabaga akikinyoye.

Ati “Nakuze nywa amata buri munsi, nahindura nkanywa igikoma cy’uburo n’ingano rimwe na rimwe nanywaga n’ikigage ariko kitaraye kabiri byaba byananiranye nkinywera amazi atetse, sinigeze ngira ikibazo cyo kurwaragurika mu buzima kugeza n’ubu ngeze mu za bukuru, ikibazo mfite ni amaguru nsigaye ndwaye kandi nayo njya kwivuza bikoroha”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ushinze imibereho myiza y’abaturage Hon. Alivera Mukabaramba yabwiye abageze mu zabukuru ko batagomba kumva ko ntacyo bashoboye ahubwo ko nabo bagomba kwigirira icyizere akaba ari na yo mpamvu Leta ibaba hafi ngo ibunganire aho bananiriwe cyane cyane abagaragara nk’abatishoboye.

Yagize ati “Ntimugomba kumva ko ntacyo mushoboye, mugomba namwe ubwanyu kwigirira icyizere leta ikababa hafi ikabunganira aho munaniwe cyane cyane abatishoboye maze mukiteza imbere”

Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu za bukuru wizihirijwe Mu mudugudu wa Nyamutezi, Akagari ka Cyuru mu murenge wa Rukomo ku nsanganyamatsiko iragira iti “KWIGIRA KWA BURI WESE, AMASAZIRO MEZA”

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2012, yagaragaje ko mu gihugu hose habarurwa abageze mu zabukuru 641 017, Akarere ka Gicumbi kakaba kihariye 22 452.

Abasheshe akanguhe bari bitabiriye kwizihiza umunsi mukuru wabo

Kami Norbert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *