Gakenke: Abagore bakoranye n’ibigo by’imari bemeza ko batagisabiriza abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke bemeza ko gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari byahinduye ubuzima bwabo kandi ko batagitega amaboko ku bagabo babo ahubwo bafatanya guteza imbere imiryango yabo.

Mu buhamya bw’aba bagore, bavuga ko mbere yo gutinyuka bagakora amatsinda yo kwizigamira, bahoraga basaba abagabo babo ibyo bakeneye byose, bikabaviramo n’amakimbirane mu ngo zabo ariko ubu aho bakangukiye bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki ubu bamaze gutera imbere kandi bafatanyije n’abagabo babo mu guteza imbere ingo zabo.

Kampire Anastasie, ni umwe muri bo, yagize ati Mbere tutarahabwa amahugurwa, nari umugore wo kwirirwa mu rugo nkora imirimo yo mu rugo gusa, kuva mu gitondo nkakurwa n’ijoro nasaba umugabo isabune akantuka ngo icyo nshoboye ni ukwirirwa nicaye mu rugo gusa: Namusabaga igitenge bwo tukarwana ndabyibuka yigeze inyirukana ngo mpora nsabiriza gusa kandi ubwo nawe niko yabaga yagiye kuyanywera mu kabari, amahugurwa yaradutinyuye bituma na twe tugana ibigo by’imari; ubu na njye ndi umugore ujya ufata inguzanyo, nkayishora kandi nkabasha kuyishyura”

Nirere Clemance nawe ni umugore watinyutse agana SACCO, yemeza ko ubu nta kibazo cyo kuba abagore bakorana n’ibigo by’imari kuko iyo bateye imbere n’urugo rutera imbere kandi ko n’imirimo ifatwa nk’itinjiza igabanyuka kubera gufatanya n’abagabo babo.

Ati “Gukora n’ibigo by’imari ku bagore nta kibazo kirimo kuko ubu mbayeho neza, ninjiriza urugo amafaranga agera ku bihumbi 100 ku kwezi mu gihe mbere nahoraga mu mirimo ivunanye yo mu rugo bukanyiriraho kandi nkahora nsaba buri kimwe cyose nkeneye umugabo akanyinuba none ubu turafatanya kandi tumaze kwiyubakira inzu yo gucururizamo mu gihe mbera twahoranaga amakimbirane adashira”

Usibye ubu buhamya bw’aba bagore batinyutse ibigo by’imari bagateza imbere imiryango yabo, Mbonyinshuti Anastase w’imyaka 48 agira inama abandi bagabo ko bafatanya n’abagore babo mu guteza imbere imiryango yabo aho guhorana imyumvire yita mibi ngo abagabo bafasha abagore babo ni inganza.

Ati “Ni imyumvire ishaje cyane kuko aho bumvikana bagafashanya batera imbere kandi umugabo mwiza afasha umuryango we gutera imbere”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abagore n’abagabo ko batagomba kubana mu makimbirane kuko iyo batabanye neza bibagiraho ingaruka mu gihe baba bageze mu za bukuru.

Ati “Iyo ingo zitabanye neza bibagiraho ingaruka mu busaza bwabo kuko igihe cyo gukora baba baragipfushije ubusa bagasaza ntacyo bagezeho, icyo tubasaba ni ugufatanya, kandi ibanga ryo gutera imbere k’urugo ni ubufatanye bw’umugore n’umugabo

Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abagore basaga ibihumbi 900, muri bo abagera ku bihumbi 43 bibumbiye mu makoperative, hari n’abandi bari mu matsinda aterwa inkunga n’imiryango itari iya leta.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *