GAERG yizihije isabukuru y’imyaka 15 imurika n’imishinga y’iterambere

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) wizihije isabukuru y’imyaka 15 utangiza imishinga y’ikigega cy’ubwizerane n’ikigo cy’isanamitima.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 GEARG imaze

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 GEARG imaze byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku cyumweru taliki 13 Mutarama 2019 hatangizwa ku mugaragaro imishinga ibiri irimo uwa Aheza Healing and Career Center (AHCC), iherereye i Ntarama mu Bugesera izatangirwamo serivisi z’isanamitima, ubujyanama mu guhanga imirimo no gukorana n’abandi mu tundi turere n’Ikigega cy’Ubwizerane, G – Innovation Development Fund (GIDF), kizatera inkunga imishinga mito n’iciriritse y’abanyamuryango ba GAERG, cyatangiranye na miliyoni 50 Frw.

Perezida wa GAERG, Gatari Egide, avuga ko n’ubwo abarokotse Genocide yakorewe abatutsi bakibangamiwe n’imibereho itari myiza kuri ubu bishimira iterambere bagenda bageraho.

Yagize ati “Kuri ubu n’ubwo tutavuga koabarokotse Genocide yakorewe abatutsi babayeho neza kubera ko hari abakibangamiwe n’imibereho itari myiza, ntitwabura no kwishimira ko hari iterambere rigenda rigerwaho harimon’ibikorwa nk’ibi tuba tumurika”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategekoy’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye ubutwari bw’abanyamuryango ba GAERG mu bikorwa byawo.

Yagize ati “Ndabashimira uko mwagiye mwunganirana mu bibazo mwari murimo. Iyo mutagira ubwo butwari ntimuba mugeze ku bikorwa mwatugaragarije. Twese turashimishwa n’uko mwageze ku ntego yo kubaho neza.’’

GAERG yashinzwe mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’ayandi makimbirane hubakwa iterambere ry’u Rwanda. Igizwe n’abanyamuryango basaga 3000 bibumbiye mu miryango 111.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *