Burera: Gitifu w’Umurenge wa Kinoni yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, Uwamahoro Julienne yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 200 yari yasabye umuturage wubatse inzu mu mbago z’umuhanda.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa yafatiwe mu cyuho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu,  ubwo yari amaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda 200 000Frw  n’umuturage ngo atazamusenyera inzu bivugwa ko yari yarubatse ahazanyuzwa umuhanda.

Umuvugizi RIB Modeste Mbabazi yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu Karere ka Burera.

Yagize ati “ Nibyo koko yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yakira ruswa y’ibihumbi Magana abiri yari yasabye umuturage, ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu gihe iperereza rigikomeje”

Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha agahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye iyo ahamwe n’iki cyaha.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *