Burera: Bajya kwivuriza muri Uganda kubera serivisi mbi bahabwa

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kagogo bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gitare bavuga ko bahabwa serivisi mbi n΄abavura baba bari gukoresha telefoni zabo bakamara umwanya munini batitaye kubarwayi bagahitamo kujya kwivuriza muri Uganda.

Aba baturage bavuga ko bahisemo kujya kwivuriza mu Gihugu cya Uganda bubera ko ngo batitabwaho n΄ababavura baba bari gukoresha telefoni zabo zigendanwa basubiza ubutumwa baba bohererejwe abandi bakazivugiraho umwanya munini batitaye kubaje babagana.

Nteziyaremye Innocent ni umwe muribo, yagize ati “Iyo ugeze hano usanga abaganga baho bibereye kuri telefoni bandikirana n΄abantu utamenya, abandi ugasanga bari kuzivugiraho ntibatwiteho ku buryo tuhirirwa bukatwiriraho,  rimwe na rimwe turambuka tukigira hakurya iriya Uganda”

Iyamuremye Gabriel  we yagize ati ‟Hano duhabwa serivisi mbi kuko abaganga usanga bibereye kuri telefoni guhera mu gitondo kugeza ni mugoroba akazi karangiye, hano hari umuganga umwe iyo tuhamusanze nibwo twizera kwakirwa”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitare Nkurunziza François, we ntiyemera ibyo aba baturage bavuga kuko ngo itegeko rivuga ko nta muganga n΄umwe werewe kuzana terefone ku kazi.

Ati‟ Nta muganga  ujya uvugira kuri telefoni ari mu kazi kuko batemerewe kuzizana, iyo bafite ikibazo hari imwe bakoresha bose  birashoboka ko abaturage batazi gutandukanya abaganga n΄abandi bakozi basanzwe hari igihe bashobora kubona abakora amasuku  babwira ko nabo ari abaganga bigatuma bavuga ko abaganga bahano bavugira kuri telefone”

Guverineri  w΄Intara  y΄Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko umuturage wese agomba gubabwa service nziza  kuba hari abaganga bagikoresha telefone mu kazi ari  ikibazobagiye gukurikirana.

Yagize ati “Tugiye gukurikirana icyo kibazo ngiye koherezayo abashinzwe ubuzima mu Karere ka Burera bajye bakora ubugenzuzi nihagira uwo bafata azakurukiranwa kuko ntibyemewe kuvugira kuri telephone na gato, icyo nasaba abaturage ntibakwiye gufata icyemezo cyo kujya kwivuriza mu kindi gihugu ahubwo bajye bamenyesha ubuyobozi ikibazo gikurikiranwe hakiri kare”

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mukuru wo Kwibohora Perezida Paul Kagame yasabye abaturage kujya basaba abayobozi ibyo bakeneye ariko ko hari n΄ibigomba guhagarara harimo no kujya gushakira serivisi zimwe mu mahanga kandi no mu Rwanda zihari.

 

Joselyne Uwimana

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *