Amavubi ya nyuma mu itsinda yanganyije na Guinée-Conakry ya mbere

Mu mukino wa mbere wo kwishyura wahuje Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, kuri uyu wa kabiri taliki 16 Ukwakira 2018 na ‘Syli National’, ya Guinée-Conakry, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1,bituma Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe naho Syli National’ igira amanota 10.

Ikipe y’Igihugu cya Guinée-Conakry bita ‘Syli National’,

Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Ku munota wa 31 Syli National’ yafunguye amazamu ku gitego cya Kante Jose Martinez.

Ku munota wa 78 Tuyisenge nibwo yagomboye iki gitego bari batsinzwe hakiri kare ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie ari nako umukino yaje kurangira.

Mu mukino ubanza wabaye kuwa gatanu taliki 12 Ukwakira 2018, Ikipe y’Igihugu ya Guinée ‘Syli National’, yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *