Amajyaruguru: Hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse mu kurwanya igwingira ry΄abana

Nyuma y΄uko hagaragaye imibare myinshi y΄abana bagwingiye bari munsi y΄imyaka itanu bo mu Ntara y΄Amajyaruguru biyemeje gutangiza ubukangurambaga bwihariye mu kurwanya iki kibazo haba mu baturage no mu bayobozi bagize iyi ntara.

Mu mibare yashyizwe ahagaragara n΄ikigo cy΄igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyagaragaje ko Intara y΄Amajyaruguru habarurwa abana barenga ibihumbi 91 bagwingiye bari munsi y΄imyaka itanu

Umuyobozi w΄Intara y΄Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ari nta mpamvu n΄imwe igaragara ituma abana bagwingira usibye uburangare bw΄abayobozi

Yagize ati ” Nta mpamvu n΄imwe igaragara yatuma Intara yacu igira abana bangana gutya bagwingiye kuko ubwaho ari ikigega kigaburira igihugu, ahubwo n΄uburangare bwacu abayobozi kuko nitwe tugomba guhindura imyuvire y΄abaturage bakita ku bana babo kuva bakibatwita kugeza ku myaka itanu, iki cyumweru tugiye kujyamo tugiye gukora ubukangurambaga bwimbitse duhereye mu bayobozi n΄abafite aho bahurira na serivise z΄ubuzima  dukora inama zitandukanye  tukagera no mubaturage bakigishwa uburyo bwo kwita ku mwana kuva agisamwa kugeza ku myaka itanu”

Umuyobozi w΄umushinga Sun Alliance Muhamyankaka Venuste avuga ko indwara yo kugwingira ari indwara mbi kuko idakira ariyo mpamvu hashyirwa imbaraga nyisnhi mu kuyirwanya

Yagize ati “Indwara y΄imirire mibi burya iravurwa igakira, ariko iyo kugwingira ntabwo ishobora gukira ni ikibazo gikomeye rero bisaba ko duhuza imbaraga tugashyira hamwe mu kuyirwanya, tugafatanya kwigisha abaturage ko umwana atangira kwitabwaho agisamwa amabyeyi agafata indyo yuzuye yamara kubyara akonsa umwana imyaka ibiri ntakindi kintu amuhaye, yurasaba abayobozi kubyitaho cyane ndetse bigashyirwa no mu mihigo yabo,byaba ngombwa hagashyirwaho n΄abakozi bihariye bireba tukareba ko iyimibare itakwiyongera”

Umuyobozi w΄Akakarere ka Gakenke  avuga ko kurwanya imirire mibi  bidasaba ingengo y΄imari ahubwo bisaba guhindura imyuvire

Ati “Turacyafite umubare munini w΄abana bagwingiye atari uko habuze ibyo kurya ahubwo ni imyumvire y΄abaturage ikiri hasi ntibamenye uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ku bana babo; ubu rero twatangiye kwigisha abaturage uko bakwita ku bana babo kuva bagisamwa kugeza ku myaka itanu, igikorwa cyaratangiyekandi kizakomeza dufatanyije n΄abafatanyabikorwa bacu kandi abaturage bacu batangiye kubyumva”

Nkuko  byagaragajwe mu mibare buri mwaka miliyari 503 z΄abana bagwingiye batakaza ubuzima; aho Intara y΄Amajyaruguru yiyemeje gufata ingamba zihariye zo guhangana n΄iki kibazo kigacika  burundu

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *