Abashinwa bashimiye Wisdom Schools umusanzu wayo mu kwigisha Igishinwa babizeza ubufatanye

Mu ruzinduko Zhang Xian Umuyobozi wa Confusius Institut muri Kaminuza y’u Rwanda n’itsinda bari kumwe bagiriye muri Wisdom Schools bishimiye urwego abanyeshuli b’iri Shuli bagezeho mu kumenya ururimi rw’Igishinwa bamaze amezi atatu gusa biga babasezeranya ubufatanye mu kurushaho kuruteza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku bashinwa.

Zhang Xian Umuyobozi wa Confusius Institut muri Kaminuza y’u Rwanda aganira n’abanyeshuli ba Wisdom School ishami rya Musanze

Muri uru ruzinduko Zhang Xian, yashimiye Wisdom Schools yahisemo kwigisha ururimi rw’Igishinwa, yerekana amahirwe abazarwiga bafite anabasezeranya ubufatanye hagamije kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Yagize ati “Kwiga Igishinwa bisaba amezi 6 kugeza ku mwaka umwe gusa, birashimishije urwego aba bana ba Wisdom Schools bagezeho bakivuga kuko nanjye ubwanjye nabashije kuvugana nabo, iyo urebye ku isi hose uhasanga ibigo bikomeye by’Abashinwa haba muri Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’ahandi henshi nko mu Rwanda, iyo uzi Igishinwa birakorohera kuba wakorana nabo ukabona amafaranga ahagije yagufasha mu buzima, tuzakomeza gufatanya n’Iri Shuli haba mu kwigisha uru rurimi no kubaha amahirwe yo kujya kwiga iwacu mu Bushinwa”

Ashingiye ku mubano w’Ibihugu byombi Zhang Xian akomeza avuga ko bazakomeza gufasha abifuza amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa.

Ati “Mwarabibonye ko u Rwanda n’Ubushinwa bifitanye umubano ukomeye ushyigikiwe n’Abakuru b’ibihugu byombi, natwe tuzakomeza gufasha abifuza kuza kwiga iwacu haba mu Ikoranabuhanga, Ubumenyi n’Ubucuruzi, aya mahirwe nimwe afunguriwe haba abanyeshuli n’abarimi muyabyaze umusaruro”

Umuyobozi wa Wisdo Schools, Nduwayesu Elie avuga ko bahisemo kwigisha abanyeshuli ururimi rw’Igishinwa kubera amahirwe n’iterambere iki Gihugu gifite kandi ko bigisha umwana ushobora kwibeshaho ku isi hose.

Ati “ Igishinwa nirwo rurimi ruvugwa n’abantu benshi ku isi, abashinwa barenga miliyari 1 na miliyoni 400, abo bantu ni abantu buzuye isi, iterambere ryabo haba mu ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’inganda aho rigeze harakenewe cyane ku bakiri bato naha mu Rwanda inganda nyinshi ni izabo, kuba igishinwa twaragitekereje ni ukugira ngo abana bagire amahirwe yo kuba bamwe bavuga ururimi ruvugwa rwa mbere ku isi nibajyayo bagiye kwiga bazabashe kumvikana nabo abandi babashe gukorana nabo bitabagoye”

Abanyeshuri ba Wisdom Schools nabo bavuga ko bishimiye iyi gahunda ishuri ryabo ryabazaniye,kandi ko bari kugenda bamenya kuvuga ururimi rw’igishinwa bakaba bizera ko ruzabagirira akamaro mu byo bazaba bakora byose.

Usibye amasomo asanzwe aba yarateganyijwe, Ishuri rya Wisdom Schools ryigisha indimi zirimo: Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda, Igiswahili,ndetse n’Igishinwa kigomba kwinjizwa mu Nteganyanyigisho zabo.

AMAFOTO YARANZE URUZINDUKO RW’ABASHINWA MURI WISDOM SCHOOL ISHAMI RYA MUSANZE

Abanyeshuli ba Wisdom School baganira n’abashinwa mu gishinwa badategwa

Zhang Xian Umuyobozi wa Confusius Institut muri Kaminuza y’u Rwanda aganira n’abanyeshuli ba Wisdom School ishami rya Musanze
Zhang Xian Umuyobozi wa Confusius Institut muri Kaminuza y’u Rwanda
Umuyobozi wa Wisdo Schools, Nduwayesu Elie avuga k’umubano bafitanye n’abashinwa

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *