Abarerera muri Wisdom Schools bishimiye gahunda yo gupima indwara abana bavuye mu biruhuko

Bamwe mu babyeyi barerera muri Wisdom Schools barashimira ubuyobozi bw’iri Shuli bwafashe ingamba zo gupima indwara abana baba bavuye mu biruhuko kuko bituma bakurikiranwa neza abagaragaje indwara bagafashwa kuvurwa.

Bamwe mu babyeyi bakurikiranye igikorwa cyo gupima abana babo bavuye mu biruhuko

Bamwe mu baganiriye na IWACUTODAY.COM ni abari bazanye abana babo bavuye mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuli 2018.

Humure Alphonse ni umwe muri bo wishimira iyi gahunda, yagize ati “Iyi gahunda yo gupima indwara abana bacu turayishimira cyane kuko iyo umwana avuye mu biruhuko aba yarahuye n’abantu bo hanze benshi bashobora no kumwanduza zimwe mu ndwara z’ubuhumekero nawe akaba yazanduza abo aba aje asanga hano ku ishuli, ikindi kandi biduha ikizere kuko iyo uzanye umwana ari muzuma bakamugusubiza nawe adafite uburwayi bitwongerera ikizere kuri iri Shuli”

Kabera Anastase ni umuforomo ukurikirana ubuzima bw’abana barererwa muri Wisdom School Ishami rya Musanze, we yemeza ko gupima aba bana bibafasha kumenya neza uko ubuzima bwabo buhagaze bityo bikabafasha kubakurikirana neza bitabangamiye amasomo kandi n’uguragaje uburwayi akitabwaho.

Yagize ati “ Ibyo dupima aba bana ni ukureba neza umuvuduko w’amaraso hakiyongeraho kureba uburyo ahumeka, iyo dusanze hari ufite ikibazo tuganira n’ababyeyi be uburyo umwana agomba gufashwa tukamwitaho neza kandi bitabangamiye n’amasomo ye”

Umuyobozi wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, nawe yemeza ko iki gikorwa kiba gikenewe kuko gituma umwana ugaragaje uburwayi yitabwaho neza kandi agakurikirana n’amasomo ye bikajyana n’intego ya Wisdom Schools yo kwita ku mwana nkaho ariwe wenyine kandi ko ubuzima aribwo shingiro rya byose.

Ati “Umwana uri hano yitabwaho nkaho yaba ariwe wenyine, ibi bituma akurikiranwa neza nawe akarushaho gukurikira amasomo ye agatanga umusaruro, intego ya Wisdom Schools ni ugutanga uburezi n’uburere bufite ireme, ibyo ntibyagerwaho abo turera badafite ubuzima buzira umuze kuko aribwo shingiro rya byose”

Kuva mu mwaka wa 2012, abanyeshuli bo muri Wisdom Schools batangira gukora ibizamini bya Leta, bose uko ari 772 batsinze 100/100.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *