Abantu 80 baburiye ubuzima mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na Gaze kigaragaza kuva m’ Ugushyingo 2017 kugeza muri Nyakanga 2018 abantu 140 bahuye n’impanuka muri bo 80 bagatakariza ubuzima mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Aho binjirira bacukura amabuye y’agaciro yiganjemo koruta na gasegereti

Bamwe mu bakora muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke bo bemeza ko uyu mwuga ufitiye igihugu akamaro n’abawukora ariko ko hakwiye kujyaho ingamba zo gukumira abakomeza kuwukora mu buryo butemewe kuko ahenshi ariho usanga izi mpanuka zihitana abantu ziba ziganje kandi ko n’ibidukikije byangirika iyo ukozwe nabi.

Umuyobozi wa kampani ya SIMERWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciri muri uyu Murenge, Gaju Placide ni umwe muri bo, yagize ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni segiteri yinjiza amafaranga menshi, afasha abaturage bakoramo kwiteza imbere,abenshi babashije kwiyubakira amazu meza, bagura amasambu , ntawaburara cyangwa ngo abure amafaranga yo kurihira umwana ishuri, gusa haracyarimo imbogamizi z’uko abashoramari batinya gushoramo imari bityo ntibukorwe neza ngo butange umusaruro ujyanye n’igihe kandi n’izi mpanuka zikigaragaramo usanga zituruka ku bitwikira ijoro cyangwa bakabikora bujura ntibite ku kuhatunganya neza ngo bazirinde ari nako ibidukikije bihangirikira”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abaturage kujya bakorana n’amakoperative afite ibyangombwa bibemerera gukora ubu bucukuzi kugira ngo ingaruka ziterwa n’izi mpanuka zirimo no kuhaburira ubuzima.

Yagize ati “Iyo umuturage abonye ikimufasha kwiteza imbere biradushimisha cyane, ariko na none turasaba aba baturage bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bakorana n’amakoperative abyemerewe, akorana n’amabanki ,bakorera mu birombe byubakiye neza, afite ubwishingizi, ku buryo aramutse ahuye n’ibibazo mu kazi yabona uko yitabwaho, agakora yiteza imbere ariko afite n’umutekano wizewe”

SIMERWA( Societe d’Exploitation des Miniere  au Rwanda) ni imwe mu ma kompanyi akorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli igakoresha abaturage basaga 200, aho nibura mu mwaka bacukura toni ziri hagati ya 250 na 300.

Jean Claude Bazatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *