Abadepite batoye itegeko rishya rigenga imiryango ishingiye ku myemerere

Inteko rusange y’Abadepite yo kuri uyu wa kane taliki 26 Nyakanga 2018, yatoye Itegeko rishya rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere rivuga ko nta mupasitoro uzongera kwemererwa kwigisha adafite impamyabumenyi mu masomo ya Tewolojiya.

Itegeko rishya rije risimbura Itegeko No. 06/2012 ryo ku wa 17/02/2012, rigena ko umuryango ushingiye ku myemerere, impuzamiryango, ihuriro mpuzamiryango cyangwa minisiteri igomba kugira amategeko ayigenga, ubuzima gatozi no gukorera ahantu hazwi kandi hujuje ibiteganywa n’itegeko.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki y’Uburinganire, Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Hon. Kayiranga Alfred Rwasa, avuga ko igenzura ryakozwe ryasanze hari imiryango nk’iyi yari ifite imikorere itanoze ariyo mpamvu y’iri vugururwa.

Yagize ati “Byabaye ngombwa kugira ngo habe kuvugurura itegeko ryari risanzwe kugira ngo imikorere y’iyi miryango izarusheho kuba inogeye abayoboke bayo n’Abanyarwanda muri rusange”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo leta yafashe gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ariho n’iyi ngingo yo kuba umuyobozi w’Itorero cyangwa idini yakwiye kuba yarize ibijyanye na Tewologiya yagarutsweho.

 

Iwacutoday.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *